UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 3 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 3 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 4 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 4 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Gakenke : Ubwoba ni bwose kubera Transformateur iturika abayegereye bagata ubwenge
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Imibereho

Gakenke : Ubwoba ni bwose kubera Transformateur iturika abayegereye bagata ubwenge

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/04/2021 saa 9:16 AM

Abaturage bo mu mudugudu wa Kabingo, akagari ka Gisiza, umurenge wa Muyongwe, bavuga ko bahangayikishijwe na Taransifo(Transformateur) yashyizwe mu baturage hagati, kuko ngo iyo imvura iguye ituragurika, bigatuma abahegereye bagwa igihumure, bakagarura ubwenge nyuma y’iminota irenga mirongo itatu.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bahora bakigeza ku bayobozi, ariko ntikibonerwe umuti. Ibi ngo bikaba bibateye impungenge zikomeye, kuko ngo hatagize igikorwa, rimwe bashobora kuzata ubwenge bikarangira bahatakarije ubuzima by’iteka.

Mukandayisenga Aline umwe muri aba baturage baganiriye n’itangazamakuru agira ati, “Iyi taransifo ijyana umuriro ku munara wa MTN, iyo imvura iguye iraturika waba uheregereye ugahita witura hasi, hashira igihe runaka ukaza kubyuka. Dutekereza rero ko hari igihe umuntu azagwa hasi akagendera rimwe ntiyongere kugarura ubwenge. Abayobozi twarababwiye ariko tubona ntacyo babikoraho.ˮ

Kubwimana Théodore nawe wunga mu rya mugenzi we agira ati, “Ikibazo twakigejeje ku buyobozi ariko ntacyo babikozeho. Imyaka ibiri irashize dutegereje ko byakemuka, ariko twarahebye. Nk’ubu gishobora guturika nijoro izi ngo zihegereye zose zigata ubwenge bakongera kubugarura bukeye. Turasaba ko bayikura hano bakayijyana ku musozi cyangwa mu ishyamba ahategereye abantu, cyangwa niba batabishoboye bakatwimura.ˮ

- Advertisement -

Niyonsenga Aimée François Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko ubusanzwe iyo bagiye gushyira Taransifo ahantu, hari metero ziba zigomba kubahirizwa zigana hejuru ku buryo zitabangamira abaturage.

Ati,  “N’iyi niko babikoze ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo bikemurwe. Ikibazo twakigejeje kubo kireba, kandi turizeza abaturage bahaturiye ko kizakemuka kuko n’abadepite barakizi, yewe baje no kuhasuzuma. Ubwo rero bihangane bizakemuka dutegereje igisubizo bazaduha.”

Ubundi bufasha busabwa n’aba baturage, nuko ibi bikorwa remezo bibanyuzwaho bijyanye umuriro ahandi nabo byabagezwaho bakava mu bwigunge, kuko ngo bagejejweho umuriro iterambere ryabo ryakwiyongera nta kabuza, bigafasha n’igihugu muri rusange kugera ku iterambere ryifuzwa mu gihe cya vuba.

Eric Uwimbabazi September 28, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 3 weeks
Imibereho

Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera

Hashize 1 month
Imibereho

Gatsibo: Batunguwe no kubwirwa ko batuye mu manegeka

Hashize 2 months
Imibereho

Musanze: Abadepite batunguwe no gusanga Ababyeyi barwaye Bwaki

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?