Abaturage bo mu mudugudu wa Kabingo, akagari ka Gisiza, umurenge wa Muyongwe, bavuga ko bahangayikishijwe na Taransifo(Transformateur) yashyizwe mu baturage hagati, kuko ngo iyo imvura iguye ituragurika, bigatuma abahegereye bagwa igihumure, bakagarura ubwenge nyuma y’iminota irenga mirongo itatu.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo bahora bakigeza ku bayobozi, ariko ntikibonerwe umuti. Ibi ngo bikaba bibateye impungenge zikomeye, kuko ngo hatagize igikorwa, rimwe bashobora kuzata ubwenge bikarangira bahatakarije ubuzima by’iteka.
Mukandayisenga Aline umwe muri aba baturage baganiriye n’itangazamakuru agira ati, “Iyi taransifo ijyana umuriro ku munara wa MTN, iyo imvura iguye iraturika waba uheregereye ugahita witura hasi, hashira igihe runaka ukaza kubyuka. Dutekereza rero ko hari igihe umuntu azagwa hasi akagendera rimwe ntiyongere kugarura ubwenge. Abayobozi twarababwiye ariko tubona ntacyo babikoraho.ˮ
Kubwimana Théodore nawe wunga mu rya mugenzi we agira ati, “Ikibazo twakigejeje ku buyobozi ariko ntacyo babikozeho. Imyaka ibiri irashize dutegereje ko byakemuka, ariko twarahebye. Nk’ubu gishobora guturika nijoro izi ngo zihegereye zose zigata ubwenge bakongera kubugarura bukeye. Turasaba ko bayikura hano bakayijyana ku musozi cyangwa mu ishyamba ahategereye abantu, cyangwa niba batabishoboye bakatwimura.ˮ
- Advertisement -
Niyonsenga Aimée François Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko ubusanzwe iyo bagiye gushyira Taransifo ahantu, hari metero ziba zigomba kubahirizwa zigana hejuru ku buryo zitabangamira abaturage.
Ati, “N’iyi niko babikoze ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo bikemurwe. Ikibazo twakigejeje kubo kireba, kandi turizeza abaturage bahaturiye ko kizakemuka kuko n’abadepite barakizi, yewe baje no kuhasuzuma. Ubwo rero bihangane bizakemuka dutegereje igisubizo bazaduha.”
Ubundi bufasha busabwa n’aba baturage, nuko ibi bikorwa remezo bibanyuzwaho bijyanye umuriro ahandi nabo byabagezwaho bakava mu bwigunge, kuko ngo bagejejweho umuriro iterambere ryabo ryakwiyongera nta kabuza, bigafasha n’igihugu muri rusange kugera ku iterambere ryifuzwa mu gihe cya vuba.