UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma FDA yahagaritse umuti wari umaze imyaka myinshi ukoreshwa mu kuvura inkorora
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ubuzima

FDA yahagaritse umuti wari umaze imyaka myinshi ukoreshwa mu kuvura inkorora

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/09/2022 saa 8:52 AM

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa Rwanda FDA, cyahagaritse umuti usanzwe ukoreshwa mu kuvura inkorora ku bana n’abantu bakuru.

Iki kigo, kivuga ko cyahagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’imiti ya Broncalène Enfants Sirop na Broncalène Adultes Sirop, kubera ingaruka ishobora kugira ku bayikoresha.

Ibi bitangajwe, nyuma y’uko ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibindi bikoresho byo mu rwego rw’ubuzima mu Bufaransa(ANSM) nacyo giheruka guhagarika ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’iyi miti ivura inkorora, kubera ikinyabutabire cya pholcodine cyifashishwamo.

  • Shokora zo mu bwoko bwa ‘Kinder’ zakuwe ku isoko
  • Uruganda rukora amazi ya Jibu rwafunzwe

Ni imiti kandi yaherukaga guhagarikwa n’uruganda Melisana Pharma rusanzwe ruyikora.

- Advertisement -

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, igira iti: “Ikurwa ku isoko ry’iyo miti, ryashingiye ku byavuye mu bushakashatsi kuri iyo miti, aho byagaragaye ko bimwe mu biyigize (pholcodine), bitera ingaruka zikomeye (anaphylactic reaction), mu gihe uwayifashe ahawe imiti ikoreshwa mu gutera ikinya.”

“Rwanda FDA ikuye ku isoko imiti ya Broncalène Enfants sirop na Broncalène Adultes sirop yose, kubera ingaruka zishobora kuba ku bayikoresha.”

Yahise isaba abinjiza imiti mu gihugu bose, Farumasi ziranguza, izidandaza, amavuriro ya Leta n’ayigenga, guhagarika gutanga no kugurisha iyo miti, bakayisubiza aho bayiranguriye.

Irebana na: FDA, Ubuzima, umurengezi
Eric Uwimbabazi September 18, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 4 months
Ubuzima

Icyo wamenya ku Ndwara y’Ubushita yamaze kugera mu Rwanda

Hashize 11 months
UbuzimaUtuntu n'utundi

Byinshi wamenya ku miterere y’Intanga ngore

Hashize 1 year
Ubuzima

Indwara 10 Zihitana Abantu Benshi ku Isi

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?