UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 23 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Uruganda rukora amazi ya Jibu rwafunzwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
AmakuruUbuzima

Uruganda rukora amazi ya Jibu rwafunzwe

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 22/06/2022 saa 12:45 PM

Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda(Rwanda FDA), cyahagaritse amazi akorwa n’uruganda rwa Jibu ruherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagali ka Kabeza.

Imvano yo gufunga uru ruganda, ni igenzura rwakorewe mu ntangiriro z’uku kwezi, inzobere za Rwanda FDA zigasanga atujuje ubuziranenge.

Mu ibaruwa Rwanda FDA yandikiye ubuyobozi bwa sosiyete CCHAF Jibu Franchise Ltd, bwagize buti “Dushingiye ku bisubizo byavuye mu bizamini byafashwe ku ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Kabeza, bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge bwagenwe.

Kubera iyi mpamvu, musabwe guhita mufunga urwo rugand, kandi ntabwo mwemerewe gukora cyangwa gushyira ku isoko ibicuruzwa byanyu mutarongera kubyemererwa na Rwanda FDA.”

- Advertisement -

Jibu yasabwe kuvana ku isoko no kujugunya amazi yari yamaze gukorwa n’urwo ruganda.

Uruganda rwa Kanombe rwahagaritswe, ni rumwe mu nganda 57 zikora amazi ya Jibu ziri hirya no hino mu gihugu.

Hari hashize iminsi bamwe mu bakiliya ba Jibu bavuga ko badashira amakenga ubuziranenge bw’amazi y’urwo ruganda, icyakora rwo rukagaragaza ko ikibazo gikomeye ari abarwiyitirira, bagakora ibintu bitujuje ubuziranenge.

Ni ibintu ubuyobozi bwa Jibu bwagize icyo buvugaho ariko bwemeza ko biterwa ahanini n’abantu babiyitirira.

Uhagarariye abafite inganda z’amazi ya Jibu mu Rwanda, Uwamahoro Rehema, aherutse kuvuga ko kimwe mu bituma abantu bagira ibibazo by’amazi ari ikibazo cy’abantu babiyitirira.

Ati, “Hari abantu bakora amazi nka twe ariko batize neza isoko ryabo ugasanga badafite amacupa yo kuyashyiramo, bagafata ya macupa yacu akaba ari yo bayashyiramo, ugasanga afite ibibazo.”

Umuyobozi muri Jibu ushinzwe ibikorwa byo gutunganya amazi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Habiyaremye Idriss, yavuze ko bari gukora uburyo bushya bazajya bakoresha abafunga amazi yabo ku buryo nta muntu ushobora kuyigana.

Uru ruganda rwafunzwe rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 10 ku munsi.

Jibu yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda muri 2012, aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura ndetse ikaba yarabiherewe icyangombwa cy’ubuziranenge na RSB na FDA.

Irebana na: umurengezi
Eric Uwimbabazi June 22, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 4 weeks
Ubuzima

Abatuye mu Mijyi bahawe impuruza ku buzima bwabo

Hashize 2 months
Amakuru

Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?