Nyirandorimana Aline wo mu mudugudu wa Nyarubande, akagari ka Rwebeya, umurenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, yatoborewe inzu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 rishyira iya 11 Mata 2021.
Nyirandorimana wanarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Muri Mata 1994, yibwe n’abajura bataramenyekana, nyuma yo gutobora inzu abanamo n’umugabo we Kaje Jacques, bakabatwara ibikoresho bitandukanye birimo na ‘Flat screen’ nini.
Ubu bujura bwabaye mu ijoro hagati ya saa saba na saa saba n’igice, ubwo ngo aba bajura baje bagakingirana abaturanyi b’uyu muryango, kugira ngo batabona uko batabara, igihe haba habayeho gutabaza.
Ngo aba bajura bamaze gutobora inzu, binjiye ntacyo bikanga, bagera mu cyumba cyari kiryamyemo Nyirandorimana umufasha wa Kaje, kuko nyir’urugo yari adahari.
- Advertisement -
Nk’uko bivugwa na Nyirandorimana, ngo abajura bane b’abasore, bakigera mu nzu [mu cyumba yari aryamyemo] batangiye kumurwanya bifashishije intwaro gakondo bari bitwaje zirimo icyuma cy’amugi(Couteau), akanyundo gakozwe muri ‘Fer a beton’ n’umugozi wo mu bwoko bwa mushipili wo kumunigisha.
Ati, “Nagiye kubona mbona abasore bane bampagaze hejuru bafite ibyuma, ntangira gutabaza ariko abana banjye babiri babura uko bantabara kuko bari babakingiranye ndetse n’abaturanyi bo mu ngo umunani bari babanje kubakingirana. Natangiye gutabaza, ariko nabo bashaka kunyica kuko bari batangiye kunkubita ibikoni bari bitwaje umubiri wose, ndetse bashaka no kuntera icyuma ndagikinga, aribwo nakomeretse ku ntoki ndetse no ku munwa. Ubu umubiri wose nahindanye kubera inkoni.“
Nyirandorimana yakomeje abwira UMURENGEZI.COM ko iyo ataza gutabarwa n’ababashije guca imigozi bari bazirikishije inzugi zabo aba yahasize ubuzima, ari naho ahera agaya inzego z’ibanze mu mudugudu n’irondo ritamutabaye ku gihe, bikarangira yibwe Flat screen nini, Telefoni ebyiri nini zo mu bwoko bwa ‘smart phone’ na Matola imwe iringaniye (moyenne).
Ati, “Nterwa byari saa saba z’ijoro, ariko ushinzwe umutekano n’abanyerondo Homugadi[Home Guards] bangezeho saa cyenda n’igice abenshi mu baturage barambiwe, mu gihe umukuru w’umudugudu Nyirarukundo Clementine n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwebeya Mukamana Sabato bahageze saa tatu za mu gitondo(9h00) ngiye kwa mugang, kandi umukuru w’umudugudu atuye muri metero 100 gusa. Turasaba inzego z’ibanze, iza Polisi n’iz’umutekano kujya batabara ababatabaje kuko nicyo baba bamariye abaturage.
Nk’urugero nahamagaye Polisi ku 112, barambwira ngo ninjye kuri Sitasiyo ya Polisi. Nawe mbwira uburyo nari kujyayo kandi nabuze n’aho namenera bangose.“
Bamwe mu baturage twasanze mu rugo kwa Kaje Jacques, aho ubu bujura bwabereye batubwiye ko barambiwe ibisigaye biba mu kagari kabo, ndetse byanaba ntibatabarwe n’ubuyobozi ku gihe, ari naho bahera basaba ko izi nzego zakwisubiraho mu gutabara abaturage no kubahumuriza, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Twagirimana Innocent umwe muri bo, aganira n’UMURENGEZI.COM yagize ati, “Ncumbika mu rugo rw’uyu mubyeyi. Abajura baje nijoro burira urupangu badufungirana mu mazu bakoresheje amarase, noneho tugerageje gusohoka dusanga zikinze, ndetse hari n’umuturanyi bari bashyize imishingirizo ku muryango ngo adasohoka.
Ikigaragara nuko habayeho kwitabara, bikaza gutinda bigatuma natwe tubasha gukingurirwa n’abatabaye mbere yacu, naho ubundi bari kumwica. Turashimira abatabaye, ariko tukananenga abatatabaye kandi batuye hafi. Abandi twanenga ni ubuyobozi bw’umudugudu n’abanyerondo batatabaye ku gihe, ahubwo bakaza nyuma y’amasha abiri yose mu gihe umukuru w’umudugudu we yahageze mu gitondo saa tatu za mu gitondo.“
Mukashyaka Esther nawe waganiye n’Itangazamakuru yagize ati, “Natwe twashatse gutabara dusanga badukingiranye, ariko bagenzi bacu baje kudukingurira tuhageze dusanga batoboye inzu, uyu mubyeyi bamukomerekeje ndetse banamutwaye bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo na Televiziyo.
Icyo twavuga nuko nko muri ibi bihe turimo bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, nuko n’utabashije gukingura nk’uko byatugendekeye, yakagombye gukomanga n’ikidomoro ariko bikumvikana ko yatabaje cyangwa yatabarije uri mu kaga.“
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’murenge wa Cyuve Bisengimana Janvier ahamya iby’aya makuru, akavuga ko bagishakisha ababigizemo uruhare kugira ngo bashyikirizwe inzego z’ubutabera, gusa agasaba n’abandi baturage kujya bagira umuco mwiza wo gutabarana.
Ati, “Nibyo koko uwo muturage yatewe aribwa, ariko habayeho kuba abaturage batabaye batinze kubera ko bari babanje kubafungirana mu ngo zabo. Turacyashakisha ababikoze kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, gusa turasaba abaturage kujya bagira uruhare mu kwicungira umutekano, kandi bakagira n’umuco mwiza wo gutabarana kuko nka buriya iyo abo batari bakingiranywe batabara mbere, ntabwo bariya bajura bari kurinda gutobora ngo banatware biriya bikoresho.“
Si ubwa mbere ubujura nk’ubu bugaragaye muri uyu murenge wa Cyuve, kuko no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize hari undi muturage wo mu kagari ka Rwebeya witwa Nyiraruhanga Chantal yibwe Televiziyo , Telefoni n’amafaranga ibihumbi bitanu (5000 frw) b’amafaranga y’u Rwanda, bikanarangira abihishe inyuma y’ubwo bujura batamenyekanye.