UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
Hashize 5 days
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 2 weeks
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 3 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 4 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Chad : Abatavuga rumwe na Leta, bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi ry’umuryango
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Politiki

Chad : Abatavuga rumwe na Leta, bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi ry’umuryango

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 22/04/2021 saa 7:26 AM

Amwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad avuga ko ishyirwaho ry’umuhungu wa Perezida Idriss Déby Itno nk’umutegetsi mushya w’iki gihugu ari ihirikwa ry’inzego za Leta.

Déby, wari ufite imyaka 68 amaze n’imyaka 30 ku butegetsi, yapfuye nyuma yo kuraswa n’inyeshyamba ari ku rugamba.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Inyeshyamba na zo zamaganye uko gusimburwa n’umuhungu we, mu magambo agira ati, “Tchad ntabwo ari ubutegetsi bwa cyami.”

Mahamat Idriss Déby Itno, unazwi ku izina rya ‘Jenerali Kaka’, yari asanzwe akuriye abasirikare barinda Perezida, ubu agiye gutegeka iki gihugu mu gihe cy’amezi 18 kugeza habaye amatora.

- Advertisement -

Guverinoma n’inteko ishingamategeko byarasheshwe, ariko inzobere mu bijyanye n’itegekonshinga zivuga ko umukuru w’inteko ishingamategeko ari we ukwiye kuba perezida mu gihe perezida apfuye, ubundi agategura amatora.

Urupfu rwa Déby rwatangajwe kuri televiziyo y’igihugu ku wa kabiri w’iki cyumweru – hashize umunsi umwe ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaje ko yatsindiye manda ya gatandatu yo gutegeka iki gihugu gikungahaye ku bitoro.

Tchad imaze igihe iri ku ruhembe rw’umuhate w’ibihugu byo mu karere, wo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam.

Hari ubwoba ko urupfu rwe rushobora guteza ihungabana rya politike muri iki gihugu kinini kigwamo imvura nkeya cyane, kikanagira amateka maremare y’imitwe y’inyeshyamba n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ni igihugu kandi kirangwamo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi afite intege nke kandi yacitsemo ibice.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi na ryo ryifatanyije n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, mu kwamagana akanama k’inzibacyuho ya gisirikare.

Ryasabye ko habaho ibiganiro ndetse risaba n’abakozi kuguma mu ngo kugeza iki kibazo gicyemutse.

Eric Uwimbabazi April 22, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

ImiberehoPolitiki

Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe

Hashize 5 days
ImiberehoPolitiki

Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?

Hashize 1 month
Politiki

Abapolisi 108 bakomerekeye mu myigaragambyo

Hashize 1 month
Politiki

Uganda: NRM yemeye kuvugurura umushinga w’itegeko rihana abatinganyi

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?