UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Chad : Abatavuga rumwe na Leta, bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi ry’umuryango
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Chad : Abatavuga rumwe na Leta, bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi ry’umuryango

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 22/04/2021 saa 7:26 AM

Amwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad avuga ko ishyirwaho ry’umuhungu wa Perezida Idriss Déby Itno nk’umutegetsi mushya w’iki gihugu ari ihirikwa ry’inzego za Leta.

Déby, wari ufite imyaka 68 amaze n’imyaka 30 ku butegetsi, yapfuye nyuma yo kuraswa n’inyeshyamba ari ku rugamba.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Inyeshyamba na zo zamaganye uko gusimburwa n’umuhungu we, mu magambo agira ati, “Tchad ntabwo ari ubutegetsi bwa cyami.”

Mahamat Idriss Déby Itno, unazwi ku izina rya ‘Jenerali Kaka’, yari asanzwe akuriye abasirikare barinda Perezida, ubu agiye gutegeka iki gihugu mu gihe cy’amezi 18 kugeza habaye amatora.

- Advertisement -

Guverinoma n’inteko ishingamategeko byarasheshwe, ariko inzobere mu bijyanye n’itegekonshinga zivuga ko umukuru w’inteko ishingamategeko ari we ukwiye kuba perezida mu gihe perezida apfuye, ubundi agategura amatora.

Urupfu rwa Déby rwatangajwe kuri televiziyo y’igihugu ku wa kabiri w’iki cyumweru – hashize umunsi umwe ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaje ko yatsindiye manda ya gatandatu yo gutegeka iki gihugu gikungahaye ku bitoro.

Tchad imaze igihe iri ku ruhembe rw’umuhate w’ibihugu byo mu karere, wo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam.

Hari ubwoba ko urupfu rwe rushobora guteza ihungabana rya politike muri iki gihugu kinini kigwamo imvura nkeya cyane, kikanagira amateka maremare y’imitwe y’inyeshyamba n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ni igihugu kandi kirangwamo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi afite intege nke kandi yacitsemo ibice.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi na ryo ryifatanyije n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, mu kwamagana akanama k’inzibacyuho ya gisirikare.

Ryasabye ko habaho ibiganiro ndetse risaba n’abakozi kuguma mu ngo kugeza iki kibazo gicyemutse.

Eric Uwimbabazi April 22, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 7 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 10 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?