Bamwe mu baturage bo mu tugari tugize umurenge wa Busogo, mu karere ka Musanze, bahangayikishijwe no kudahabwa serivisi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, bazizwa kutishyura amafaranga ya EjoHeza.
Aba baturage bavuga ko iyo bagiye kwaka serivisi, babanza gutegekwa kwishyura aya mafaranga, wayabura ugataha nta serivisi uhawe, mu gihe nyamara ngo haba hari n’ubwo umuntu ntayo afite kandi akeneye serivisi yihutirwa.
Bavuga ko usibye abimwa serivisi bagataha kubera ko ntayo bafite, ngo hari n’abayatanga, basaba inyemezabwishyu(facture) bakabwirwa ko bari buze kubona ubutumwa bugufi bwemeza ko bishyuye, ngo bataha bagategereza bagaheba, ngo bazasubirayo bagiye gushaka indi serivisi bagategekwa kwishyura andi.
Mu kiganiro kirambuye aba baturage bagiranye n’ikinyamakuru UMURENGEZI ubwo cyageraga muri tumwe mu tugari tugize umurenge wa Busogo, bagitangarije ko bahangayikishijwe n’abakozi bo muri izi nzego babituniraho bakabima serivisi bitwaje gahunda ya EjoHeza, bagasaba Leta guhagurukira iki kibazo.
- Advertisement -
Umwe muri bo yagize ati: “Nta muturage ushobora kwibeshya ngo ajye mu biro by’akagari n’umurenge ataratanga amafaranga igihumbi na magana atanu (1500 Frw) yo muri EjoHeza, kuko nta mukozi n’umwe ushobora kukwakira. Ukihagera bakubaza amafaranga aho kukubaza icyo ushaka!
Ikitubabaje ni uko, iyo ukeneye serivisi yihutirwa wihangana ukayabaha, wabasaba inyemezabwishyu bakakubwira ngo genda urabona ubutumwa bugufi kuri telefone, ukabutegereza amaso agahera mu kirere, wasubirayo bakakubaza andi, utayatanga ntibakwakire.”
Uyu muturage akomeza agira ati: “Mu by’ukuri ntitwanze gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma niba natwe idufitiye akamaro nk’abaturage, ariko na none abaturage nibabisobanurirwe kandi bikorwe mu mucyo hatabayeho kubafatirana ngo umwime serivisi kandi ari yo yamuzinduye.”
- Musanze : Aratabaza inzego zitandukanye nyuma y’imyaka isaga 10 asembera
- Musanze : Abaturage barashinja ubuyobozi uruhare mu bihombo batewe n’iyuzura ry’igishanga cya Mugogo
- Musanze : Arashinja ibitaro bya Ruhengeri uruhare mu rupfu rw’umwana we
Undi nawe yagize ati: “Mu minsi ishyize umugabo wanjye yagiye gusaba serivisi ijyanye no guhindurirwa ubutaka baramwirukana, ngo ntiyatanze amafaranga yo muri EjoHeza! Twaraguzagujije turayatanga, babona ubumwakira, ariko ubu ntidushobora kwibeshya ngo dusubireyo tudafite andi. Nanjye ubwanjye nk’umugore we, mfite ibyangobwa nkeneye kujya gushaka mu buyobozi, ariko sinshobora kujyayo ntayajyanye.
Ubu twamaze kwiyakira, nta muturage ukijya gushaka serivisi. Gahunda ya EjoHeza ntituyibona nk’uko bayidusobanuriye, kuko twabwiwe ko ari ingobotsi mu bibazo, ariko ntayo tubona. Ubwo rero, aho kuyatanga ku ngufu twareba ibindi tuyashoramo, ubwo iby’izo serivisi zo sinzi uko bizagenda, kuko nubundi turayatanga ntitumenye aho yagiye, cyane ko dutegereza ubutumwa bugufi tubwirwa ko turabona tugeze mu rugo ntibutugereho.”
Iki kibazo ntikivugwaho rumwe
Umwe mu bakozi bo ku murenge wa Busogo utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we n’ubuyobozi bakorana, avuga ko bimaze kumenyerwa ko nta muturage ushobora guhabwa serivisi atabanje kwishyura amafaranga yo muri EjoHeza.
Yagize ati, “Ni ihame n’itegeko ko umukozi wese wo mu murenge agomba kwakira umuturage abanje kumwaka aya mafaranga. Iyo ayabuze, asubira yo akazagaruka yayabonye. Tubona bigira ingaruka mbi mu mitangire ye serivisi, kuko uriya muturage asubiranayo agahinda n’ikiniga, ndetse akanajyana isura mbi ku buyobozi. Ikindi iterambere rye riradindira kuko umwanya we awumarira mu ngendo.”
Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo avuga ko ibivugwa n’abaturage ntabyo azi, kuko ngo nta kibazo kijyanye n’ibyo yari yakira, gusa agahamya ko nta muturage wagakwiye kuba yimwa serivisi ngo nuko atatanze amafaranga ya EjoHeza.
Ati: “Nta kibazo nagejejweho n’abaturage cyo kwimwa serivisi n’ubuyobozi babahora gahunda ya EjoHeza, ikindi nta mpamvu yo kuzimwa. Birashoka ko ababivuga ari abagamije kwangisha ubuyobozi abaturage, kuko ntibyumvikana uburyo bashishikarizwa igikorwa cyiza kibafiyiye akamaro mu buryo butandukanye bikanyura no ku ma radiyo, nyuma hakaboneka umuturage uvuga ngo ntabyo nzi.
Icyakora haramutse hari uwimwe serivisi n’abayobozi yatugana tukamufasha gukemura ikibazo cye, n’aho ubundi muri rusange gahunda ya EjoHeza ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije gufasha umuturage kwizigama yiteganyiriza ahazaza he.”
EjoHeza ni iki?
EjoHeza ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017.
Ni ubwizigame bw’Igihe kirekire, bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. Ifasha abanyamushahara n’abandi bose babarizwa mu byiciro bikurikira:
(1)Abantu bikorera cyangwa bakorera abandi mu byiciro by’imirimo itandukanye batagengwa n’amategeko y’umurimo cyangwa amategeko yihariye.
(2) Umukozi ukorera umushahara hatitawe ku bundi bwiteganyirize yaba arimo, wifuza kwizigamira by’igihe kirekire.
(3) Umunyamuryango utakitabira ubwiteganyirize yari arimo, ariko akaba ashobora kububonamo amafaranga hakurikijwe amategeko abugenga, akayimurira kuri konti ya EjoHeza yo kwizigamira by’igihe kirekire.
(4) Umwana uri munsi y’imyaka 16 y’amavuko uteganyirizwa kuri konti y’ubwizigame bw’igihe kirekire yashyizweho n’umubyeyi cyangwa umwishingizi we.
(5) undi muntu uwo ari we wese utavuzwe mu byiciro byavuzwe haruguru. EjoHeza kandi ifasha abanyamahanga bari mu Rwanda kwizigamira kugira ngo bazagire amasaziro meza.