Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, hagati ya saa mbili na saa tatu za mu gitondo; igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyaturikiye mu gace kitwa Gahahe; muri Komine Ntahangwa yo mu Mujyi wa Bujumbura gihitana abana batatu abandi barakomereka nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi.
Aho byabereye, mu gace kitwa Gahahe; ni agace gashya kari guturwa gaherereye mu Majyaruguru y”umurwa mukuru w”u Burundi, ari wo Bujumbura.
Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi, avuga ko cyaturikiye aho abana bariho bareba televiziyo kikica batatu bafite imyaka hagati y’itandatu na 12, harimo umwe wapfiriye aho naho babiri bagwa kwa muganga, kigakomeretsa abandi umunani.
Bamwe mu bo muri aka gace babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko aba bana bari mu biruhuko barimo bareba televiziyo mu idirishya rya ‘salon de coiffure (Inzu itunganyirizwamo imisatsi) ubwo haterwaga grenade.
- Advertisement -
Abo muri aka gace bavuga ko bakeka ko uwayiteye yaba yari agambiriye umuntu mukuru wari muri iyi salon cyangwa hafi yayo ndetse ntibiramenyekana neza niba uwayiteye yari agamije abana cyangwa undi muntu kuri iyi ‘salon’.
Amafoto amwe agaragaza abana bakomeretse bikomeye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abavuga ko ari grenade yatewe ku bana aho i Gahahe.
Mu kwezi kwa gatanu, mu Kamenge agace katari kure ya Gahahe muri Bujumbura, na ho hatewe grenade mu kabari yahitanye abantu abandi bagakomereka.
Mu bapfuye harimo Laurene Muzaliwa umunyeshuri w’umunye-Congo wigaga muri kaminuza i Bujumbura.
Ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi buvuga ko iperereza ryatangiye kuri ibi byabaye i Gahahe, ndetse ko hafashwe abakekwa batatu.