Ndagijimana Augustin w’imyaka 40, wari utuye mu mudugudu wa Rwitongo, akagari ka Kayenzi, umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera, yasanzwe yasanzwe mupaka uhuza u Rwanda na Uganda yapfuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021.
Amakuru y’urupfu rwa Ndagijimana, yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo (05h30), bigizwemo uruhare n’umugore witwa Nibisekere Providence, wamubonye ubwo yari agiye gusarura ibishyimbo mu murima nk’uko umukuru w’umudugudu yabibwiye ikinyamakuru UMURENGEZI.COM
Uwihoreye Silas uyobora umudugudu wa Rwitongo Nyakwigendera yari atuyemo, agira ati, “Twatabajwe n’umugore wabyutse mu gitondo agiye gusarura imyaka, nahageze saa kumi n’ebyiri (06h00) za mu gitondo, nsanga koko uyu muturage yapfuye ari muri metero 20 uvuye ku mupaka, kugeza ubu ntituramenya icyamwishye kuko ntituzi abo yari ari kumwe na bo, cyane ko tutanakimenya amakuru kubera ko tutakijya muri Uganda nk’uko mbere byari biri tugitabarana, nibura ngo tumenye abo yari ari kumwe na bo. Buriya RIB iraza gukora iperereza itubwire icyo yaba yazize.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru, twifuje kumva icyo Nyirakamana Esperance umugore wa Nyakwigendera avuga ku rupfu rw’umugabo we, ntibyadushobokera kuko twamubuze ku murongo wa telefone ye ngendanwa.
- Advertisement -
Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yabwiye UMURENGEZI.COM ko bagikurikirana iby’aya makuru, atwizeza ko aza kuduha amakuru yimbitse, gusa kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yakadutangarije.
Uyu Nyakwigendera, biravugwa ko yakundaga kujya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kunywa Kanyanga, kandi ko mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi wari umeze neza, yabaga muri Uganda, aza kuvayo ubwo Abanyarwanda bahohoterwaga, ndetse akaba ari n’umwe mu Banyarwanda boherejwe i Kigali na Leta ya Uganda, imwita Maneko.
Nukuri abanyarwanda turasabwa kwirinda kujakunwa kanyanga muri Uganda mwanditse umudugudu wa Butongo Kandi ni Rwitongo