Umuryango bigaraga ko utishoboye, uratabaza Inzego bireba, bitewe n’uko inzu batuyemo ari ikirangarira, ngo ko ishobora kubagwaho isaha iyo ariyo yose, bagasaba ko bakubakirwa.
Uyu muryango w’abantu barindwi, utuye mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera.
Bugeneye Olive, Umubyeyi w’Abana batanu, avuga ko we n’Umugabo we Buzirabwoba Stephano batishoboye, ko ngo batunzwe no guca inshuro, bityo ko batabasha kwiyubakira, bagasaba ubuyobozi kubafasha bukabubakira.
Ati: “Tubayeho nabi, kuko dutunzwe no gushakisha ikiraka mu baturanyi, utwo tubonye tukadusangira. Gusa hari ubwo rimwe na rimwe byanga. Abana bavuye mu ishuri kubera kubura imyenda, none dore no kubera guhora tudenga barwaye amavunja! Ubuzima turimo buradukomereye.”
- Advertisement -
Bugeneye akomeza agira ati: “Inzu tubamo nawe urayibona, isaha ku saha yatugwaho kuko iyo umuyaga uhushye ibinonko biyubatse biratugwira. Ndasaba rwose ubuyobozi kudufasha tukubakirwa, tukava muri iyi nzu itaraduteza ibindi bibazo.
- Burera: Barinubira umwanda baterwa n’Ubwiherero bw’isoko bwahinduwe ikimoteri
- Burera : Aratabariza umugabo we umaze imyaka isaga 12 arwaye
- Burera : Yagurishije aho yari atuye ngo avuze umwana, ariko aracyasabwa asaga Miliyoni ebyiri
- Burera : Abaturage bahangayikishijwe n’abitwikira ijoro bagasenya isoko
Abaturanyi b’uyu muryango bahorana impungenge
Nzituyimana Jean Nepo, umwe mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko abona nta kuntu ubayeho.
Ati: “Uyu muryango ubayeho nabi, ntibarya bikwiye, ntibambara, barara mu nzu yenda kubagwaho, kandi barwaye n’Amavunja. Turasaba ubuyobozi kubafasha bakabubakira nibura bagatura heza nk’abandi banyarwanda.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Dusingizimana Angelique, nawe aturanye na Bungeneye Olive, we uvuga ko iyo imvura iguye bahora biteze gutabara.
Ati: “Uyu muryango nta bushobozi na buke ufite, iyo imvura iguye turabasabira cyane bitewe n’ahantu batuye. Inzu yenda kubagwaho, ntihomye kandi bafite abana batoya. Turasaba ubuyobozi kubafasha natwe badufashe bubakire uyu muryango.”
Umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga kuri iki kibazo ntibyamukundira, kuko mu butumwa bugufi yabwandikiye atasubijwe, ndetse no ku murongo wa telefone umuyobozi w’Akarere akavuga ko ari mu nama ko nirangira aramuvugisha, akaba ntacyo yigeze atangarizwa kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga.
Akarere ka burera, ni kamwe mu turere dufite igice kinini cy’icyaro, ku buryo hari aho ugera ugasanga hari Inzu nyinshi zishaje, ba nyirazo bakagaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira, hakifuzwa ko Akarere kakora ubugenzuzi buhoraho, bugamije kureba abababaje kurusha abandi bagafashwa, mu rwego rwo kwirinda imfu zaterwa n’Inzu zishaje.
Barasaba kubakirwa ngo kuko nta bundi bushobozi bafite
Inzu ibamo umuryango w’abantu barindwi
Uyu muryango unugarijwe n’amavunja