Igihugu cya Botswana cyatangiye ubushakashatsi bwimbitse hagamijwe kumenya ikirimo gutuma inzovu zipfa umusubizo muri icyo gihugu.
Laboratwari zikomeye muri Canada, Afurika y’Epfo no muri Zimbabwe zishobora kuba zizahabwa ikiraka mu kumenya igikomeje kwica izo nzovu.
Kugeza ubu inzovu zirenga 350 zimaze kugaragara zapfuye muri aya mezi abiri ashize muri Pariki ya Okavango Delta.
- Advertisement -
Nta muntu uratahura igikomeje guhitana izi nyamaswa zikomeje kugenda zishira ku isi, cyane ko ba rushimusi bakunda kuzica bashaka amahembe yazo ahenda ku isi.
Umuryango wita ku bidukikije, Conservation Organisation Elephants Without Borders (EWB) wavuze ko ubushakashatsi bwakorewe mu kirere bwerekanye ko inzovu zo mu myaka itandukanye zapfuye nk’uko Reuters yabitangaje.
Dr Niall McCann yabwiye BBC ko abashinzwe ibidukikije ari bo babwiye Leta ya Botswana ibyerekeranye n’urupfu rw’izo nzovu bari babonye nyuma yo kugenda n’indege muri icyo kibaya cya pariki.
Yagize ati “Byari biteye ubwoba kubona mu masaha atatu twahazengurutse twabonye inzovu 169 byari ikintu kidasanzwe, nyuma y’ukwezi kumwe tugenzura twaje kubona inzovu 350”.
Dr Niall avuga ko byari ibintu bitumvikana kubona umubare ungana utyo w’inzovu zapfuye kandi icyo zazize kitazwi.
Leta ya Botswana yari yatanze itegeko ryo kudahiga muri iriya Pariki ku buryo byakekwa ko ari abahigi bazishe.
Icyakora abahanga bemeza ko ari inzovu ziri gupfa gusa ku buryo ziramutse ziri kuzira uburozi n’izindi nyamaswa zagerwaho nk’uko umwaka ushize abahigi bigeze kuziroga.
Dr McCann avuga ko bishoboka ko izi nzovu zishobora kuba zararozwe cyangwa se hakaba hari icyorezo cyazahutsemo.
Uyu muhanga avuga kandi ko byanashoboka ko COVID-19 yaba yarageze mu nyamaswa no mu nzovu akaba asaba ko ubushakashatsi bwakorwa vuba izi nzovu zitarashira.