Iyo havuzwe Umudepite nta kindi cyumvikana mu matwi ya benshi, uretse uwo umuturage aba yaritoreye ngo amuhagararire mu Nteko Ishinga Amategeko atanga ibitekerezo by’impinduka zikenewe, ni nayo mpamvu babita intumwa za rubanda.
Mu nshingano z’intumwa za rubanda harimo gutora amategeko abareye abaturage, kugenzura ibikorwa bya guverinoma, kwemeza abayobozi runaka, hari n’ibihugu baba bafite inshingano zo gutora abakuru b’igihugu.
Nubwo baba baratowe n’abaturage ngo babahagararire, mu bihugu bimwe birimo n’u Rwanda, usanga hari abaturage bavuga ko baheruka babatora ntibazongere kubaca iryera cyangwa bagatora amategeko atabanogeye.
Tariki 19 Nzeri 2018 ubwo yakiraga indahiro z’Abadepite, Perezida Paul Kagame, yavuze ko bagomba kujya begera abaturage, bakabikora nk’uko babigenza iyo babashakamo amajwi.
- Advertisement -
Ati “Igihe mwese mwamaze mwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, mwabonanye n’Abanyarwanda, uko mwabagezeho mubashakaho amajwi ariko bizakomeza kubageraho mubasanga, mufatanya gukemura ibibazo bafite.”
Mu nteko habamo imirimo myinshi irimo kwiga imishinga y’amategeko, kuyisuzuma, kuyitangaho ibitekerezo n’ibindi.
Akenshi abaturage bamenya ubushobozi bw’umudepite batoye bitewe n’uburyo abavuganira, ibitekerezo atanga ku ngingo zitandukanye zizanwa mu Nteko, kubasura n’ibindi.
Hari ibihugu umudepite ugeze mu nteko ntiyongere kumvikana ku ngingo zibangamiye abaturage agaragazwa, byaba na ngombwa akaba yahagarikwa.
Nko mu 2018 muri Kenya, ikinyamakuru The Standard cyasohoye urutonde rw’abadepite batajya bavuga mu Nteko.
Havugwaga ko hari Abadepite bicara mu Nteko Ishinga Amategeko, ntibabe batekereza umushinga wafasha abaturage ahubwo icyo bakora, bikaba gusa gushyigikira imishinga yavuzwe n’abandi.
Iki kibazo cyazamuwe na bamwe mu badepite muri iki gihugu, batangiye bijujuta bavuga ko hari bagenzi babo bahitagamo kwisohokera, mu gihe abandi babaga bageze ku ngingo zikomeye zo gutorerwamo amategeko.
Depite Justin Bedan Njoka Muturi yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo nishimye kuko hari abadepite bagenzi bacu usanga birirwa bavuga ko bishimira ibyo bagezeho mu nteko, mu gihe mu by’ukuri ntacyo bigeze bakora.”
Yavuze ko hari bamwe usanga batagaragara mu gihe barimo gushaka gushyiraho itegeko runaka, nyamara nyuma ryajya gutorwa ugasanga batangiye kwijujuta kandi batarigeze bagaragara mbere ngo baritangeho ibitekerezo.
Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yavuze ko 70% by’abayigize wasangaga nta jambo bafata ngo batange ibitekerezo, bamwe muri bakaba baravugaga ko babiterwa n’uko babaga bakiri bashya mu nshingano.
Mu Rwanda bihagaze gute?
Kugeza ubu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’Imitwe ibiri, Umutwe w’Abadepite na Sena.
Kuva tariki 19 Nzeri 2018 umutwe w’abadepite wabonye abadepite bashya 80 bari muri manda izageza mu 2023, naho kuva mu Ukwakira 2019 hatowe abasenateri, kugeza ubu bose hamwe ni 26.
Nubwo bitoroshye kumenya imikorere ya buri mudepite, iyo uganiriye na bamwe muri aba bakubwira ko nubwo hari bamwe batavuga, ngo ni uburenganzira bwabo cyane ko nta tegeko rihari ribategeka kuvuga.
Depite, Dr Frank Habineza, usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), yabwiye IGIHE ati “Abadepite bose bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko, nta mudepite kandi ubuzwa kugira igitekerezo atanga, buri wese afite uburenganzira bw’iminota ingana, burya umuntu kutavuga ni umutimanama we.”
Dr Habineza avuga ko ubwabo nk’abadepite badashobora kwicara ngo banenge umudepite runaka utajya utanga ibitekerezo, keretse wenda bikorewe mu mutwe wa politike aturukamo.
Ati “Ibyo byakorwa n’amashyaka kuko buri shyaka rigira umuhwituzi. Nk’ubu twe nubwo turi babiri mu nteko ariko dufite umuhwituzi ari we njye, ubu mfite uburenganzira bwo gukurikirana umudepite wo mu ishyaka ryanjye iyo nta gitekerezo atanga cyangwa ntacyo avuga, ndamubaza nti ese wowe ko mbona utavuga wabaye iki? n’ahandi ubwo ni uko babikora.”
Dr Habineza avuga ko ku giti cye intego yajyanye mu Nteko Ishinga Amategeko, ni uko buri gihe aba yiteguye kugira icyo yavuga gifasha umuturage.
Ati “Nta tegeko ryacaho ntarivuzeho kandi na mugenzi wanjye uba muri PAC agomba kureba uko amafaranga akoreshwa neza.”
Ati “Burya hari ibintu abantu batazi, mu Nteko Ishinga Amategeko akazi gakorwa mu byiciro bitandukanye, hari imirimo ikorerwa muri komisiyo abadepite bakajya impaka ku mategeko, nyuma akazashyikirizwa inteko rusange, aha ni naho abaturage bose baba babyumva kuri radiyo.”
“Hari abantu benshi usanga bazi ko dutangira akazi saa cyenda mu gihe harimo inteko rusange ariko siko biri. Tuba twatangiriye muri komisiyo saa tatu ikageza saa sita, nyuma saa cyenda tukajya mu nteko rusange.”
Nyirahirwa yavuze ko muri ayo matsinda, hari abantu usanga batanga ibitekerezo, ntibabitange mu nteko rusange.
Ati “Hari abadepite usanga bavuga cyane mu mirimo ya komisiyo, mu nteko rusange burya hageramo ibyasuzumiwe muri za komisiyo ugasanga mu nteko rusange ntavuze, ariko hari n’abandi bavuga hose.”
Icyakora, yemeza ko hashobora kuba n’utatanga ibitekerezo aho hombi kuko iyo bageze mu nteko, nta muntu babwira ngo azagende avuge cyane.
Ati “Nta muntu uza kuguha amabwiriza ngo vuga, wanamara rwose imyaka itanu utavuze kandi nta wazabikubaza.”
Depite, Sheikh Harerimana Musa Fazil, Visi Perezida ushinzwe Imari n’Abakozi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu nta tegeko rihana umudepite utatanze ibitekerezo, bityo ko utabikoze nta tegeko aba yishe.
Agira ati “Nta cyaha gihari iyo utavuze kuko inteko ikorera mu mategeko, iyaba hari itegeko rivuga ngo niba utavuze umwaka wose bigenda gutya, icyo gihe twaryubahiriza ariko noneho ubwo nta tegeko rihari, ubwo nabyo biremewe, ikitabujijwe n’amategeko kiba cyemewe.”
Yavuze ko gahunda nyinshi mu nteko zibera muri za komisiyo, ku buryo hari abadepite benshi baba baratanze ibitekerezo, byagera mu nteko rusange akumva nta mpamvu yo kongera kuvuga.
Sheikh Harerimana yavuze ko bari kwiga ku buryo n’ibiganiro byabeye muri za Komisiyo byajya bica kuri radiyo kugira ngo abaturage babashe gukurikirana ibikorwa by’Inteko n’imikorere y’abadepite batoye.
Ati “ Twamaze kuganira n’ubuyobozi bwa RBA ngo turebe ukuntu n’impaka zabereye muri Komisiyo, rimwe na rimwe zajya zinyura kuri radiyo Rwanda Inteko, ibyo turimo kubiganira bizadutwara amafaranga kandi ntaraboneka ariko niwo murongo dushaka kuzakoreramo.”
Muri Uganda mu 2016 hasohotse urutonde rw’abadepite batajya bagaragara mu batanga ibitekerezo ku ngingo zireba abaturage, nyamara ari bo bahagarariye.
Mu badepite 427 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, 82 ngo nta jambo na rimwe bari bakavuze, 51 bari baravuze ijambo rimwe.
Mu 2011, mu Bwongereza ibinyamakuru byasohoye urutonde rw’abadepite b’abanebwe. Icyo gihe bashingiraga ku mubare w’inama abadepite bakoranaga n’abaturage bo mu duce bahagarariye.
Baje gusanga Depite Sir Stuart Bell, yari amaze imyaka 14 mu Nteko, nta na rimwe arajya kugirana ibiganiro n’abaturage bamutoye ngo yumve ibibazo byabo.
Sir Stuart Bell yaje kwitaba Imana mu 2012 afite imyaka 74.