Aline Gahongayire, umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya yibutsa abantu kunamba ku Mana muri ibi bihe Isi yugarijwe na Covid-19 n’irondaruhu rikorerwa abirabura muri Amerika.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshya “Nzakomeza” ahanini ari ugushishikariza abantu gukomeza kwizera no gukorera Imana. Ati : “Imana niyo yonyine ifite ijambo rya nyuma, numva ko abakunda ibihangano byanjye bakomeza kugira ibyiringiro kuri Nyagasani Imana kuko niyo ifite ijambo rya nyuma.”
Yongeyeho ko muri iki gihe hari ibibazo bikomeye aho usanga abantu batandukanye basa n’abahungabanye ahanini kubera ko bamwe bahagaritswe mu kazi, abandi bakirukanwa kubera ibihe bitoroshye Isi irimo aho kampanyi zitandukanye zafunze, ikiruta byose abantu bakwiye kumenya ari ugusenga no gushaka Imana kuko ariyo itanga ibikwiriye.
Twamubajije impamvu ashyira intera mu gukora indirimbo ze, dore ko hari hashize amezi atari make atumvikakana mu ndirimbo nshya, Gahongayire yavuze ko abikunda kuko ngo bituma atekereza neza ku byo agiye gukora. Ati : “Ndabikunda kwiha igihe nkatekereza ku byo ngiye gukora bizampesha umugisha bigahesha n’abandi umugisha. Ikindi iyo umuhanzi asohoye indirimbo biba bisaba ko umuntu ayiha umwanya, byibura abantu bakabanza kwakira no gucengerwa n’ubutumwa buba bukubiye mu ndirimbo.”
- Advertisement -
Aline Gahongayire yanakomoje kuri ibi bihe kandi u Rwanda n’Isi muri rusange byugarijwe na Covid-19 avuga ko abanyarwanda bakwiye gukurikiza amabwiriza yose uko bayahabwa n’inzego zibishinzwe bakibuka iteka kwitwaza agapfukamunwa mu byo bakora byose naho bajya aho ariho hose.
Ati: “Abanyarwanda nibumvira ingamba zashyizweho n’amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe nta kabuza tuzayitsinda kuko abashyize hamwe Imana irabasanga.”
Iyi ndirimbo yakozwe inatunganywa na Producer Clement nyuma y’ibihe bya guma mu rugo, amashusho yayo yakozwe na Producer Meddy Saleh. Gahongayire yavuze ko nyuma y’indirimbo “Nzakomeza” ategereje icyo Imana izamupangira gusa indi mishinga afite mu bihe biri imbere harimo no gusubira mu mwuga wa sinema.