UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
Hashize 5 days
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 2 weeks
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 3 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 4 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Abarimu n’abanyeshuri bo muri za kaminuza ziherutse gufungwa burundu bari mu gihirahiro
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Uburezi

Abarimu n’abanyeshuri bo muri za kaminuza ziherutse gufungwa burundu bari mu gihirahiro

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 07/07/2020 saa 2:48 PM

Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza 3 byambuwe uburenganzira bwo kongera gutanga amasomo andi agafungwa burundu barasaba Minisiteri y’Uburezi ko yabashakira imyanya mu zindi kaminuza zabakira.

Abarimu bigishaga muri aya mashuri barifuza ko bakwishyurwa  ibirarane by’imishahara yabo batahembwe.

Kaminuza 3 ziherutse gufungwa zirimo Ishuri  Rikuru Ndangaburezi rya Ruhango ryatangaga amasomo y’uburezi, Kaminuza ya Kibungo izwi nka INATEK ndetse na Kaminuza ya Gikiristo y’u Rwanda izwi nka CHUR.

Bamwe mu banyeshuri bigaga muri izi kaminuza bavuga ko batewe impungenge n’uko hari abari bararangije kwishyura amafaranga y’ishuri, kuri ubu bakaba batazi niba bazabona ahandi biga.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande abarimu bigishaga muri izi kaminuza bavuga ko zibabereyemo amafaranga menshi batahembwe nabo bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi bakishyurwa.

Impuguke mu burezi Dr Ruzibiza  Aloys avuga ko guhagarika ishuri runaka hashingirwa ku bipimo by’ireme ry’uburezi ritanga,imibereho y’abarimu n’abanyeshuri. Kuba hafatwa icyemezo cyo gufunga aya mashuri ngo biba byarakorewe ubugenzuzi bw’igihe kirekire kandi bakamenyeshwa ibyo batujuje bagasabwa ku byuzuza byabananira bagafungirwa mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi.

Umuyobozi mukuru w’inama y’amashuri makuru na kaminuza Dr Rose Mukankomeje  avuga ko izi kaminuza zitangira gukora hari ibyo zari zasabwe kwerekana zirabitanga, ibisigaye na byo bitaratungana ziyemeza kubyuzuza.

Kuva mu mwaka wa 2017 zakorewe ubugenzuzi zigirwa inama kugeza ubwo hari ibyo batabashije guzuza bamburwa ibyangombwa abandi  barafungirwa.

Ku kibazo cy’abanyeshuri bafite impungenge z’uko bazabura kaminuza zabakira, uyu muyobozi avuga ko bakoze urutonde rw’abanyeshuri n’amasomo bigaga ku buryo bazashakirwa ahandi bakomereza bitewe n’ibyangombwa bazasabwa kwerekana.

Ku kibazo cy’abarimu baberewemo ibirarane by’imishahara ngo bazumvikana n’ibigo byabakoresheje hashingiwe ku itegeko rigenga umurimo. Na ho amafaranga y’ishuri abanyeshuri bari barishyuye ngo hazafatwa icyemezo nyuma yo kuganira n’abayoboraga aya mashuri makuru.

Eric Uwimbabazi July 7, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

UbuhinziUburezi

INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi

Hashize 3 months
Uburezi

INES-Ruhengeri: Ku nshuro ya kabiri Hamuritswe imico itandukanye mu banyeshuri

Hashize 3 months
Uburezi

Ku nshuro ya 14 INES-Ruhengeri yatanze impamyabumenyi ku basoje amasomo

Hashize 6 months
AmakuruUburezi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya Leta

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?