Abafite ubumuga butandukanye barifuza ko batashyirwa mu byiciro by’ubudehe by’imiryango yabo kuko bibabangamira mu gihe hagize ukenera ubuvuzi bwihuse kandi umuryango we wose utarishyura ubwisungane mu kwivuza.
Ibi bije nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse gutangaza imiterere y’ibyiciro bishya by’ubudehe byavuye kuri bine bikaba bitanu ndetse bikahindurirwa inyito.
Abafite ubumuga bavuga ko bagihura n’ibibazo bitandukanye mu miryango yabo, byongeye ko ntan’umwihariko wagaragajwe urebana n’abafite ubumuga muri rusange.
Byukusenge Anisia ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko bishobotse byakosorwa hakagenderwa ku byiciro by’ubumuga aho kuba ibisanzwe.
- Advertisement -
Ati, “Ushobora kuba ufite ubumuga butuma nta kintu na kimwe ubasha gukora ariko uri mu muryango ubarizwa mu cyiciro cya gatatu. Umuryango wawe uzakoresha imbaraga nyinshi mu kukwitaho ku buryo bizawugora gutera imbere, ugasanga ni nk’aho wawubereye umuzigo.”
Akomeza avuga ko hari ibyiciro byashyizweho bigaragaza uburemere bw’ubumuga umuntu afite ndetse hari n’amakarita abigaragaza, akifuza ko aribyo byakurikizwa.
Ati, “Ku bwanjye nifuza ko ibyo byiciro ari byo byaherwaho kugira ngo ufite ubumuga adakomeza kuremerera umuryango, ahubwo abone n’ubundi buryo yafashwamo, cyane ko Leta na yo ikora ibishoboka byose ngo itwiteho.”
Usibye Abafite ubumuga basaba Leta kugira icyo ibafasha kuri iki kibazo, hari n’abaturage bavuga ko abafite ubumuga bari bakwiye guhabwa ibyiciro byabo mu rwego rwo kuborohereza.
Mukamurenzi utuye mu Karere ka Ruhango agira ati, “Nk’ubu hari uwo duturanye ufite ubumuga wanarengeje imyaka y’ubukure, uba mu muryango w’abantu benshi kandi ukennye na wo bigora kwiyishyurira Mituweli. Washaka gufasha wa wundi ufite ubumuga ngo umwishyirire azajye yivuza bitamugoye, ntibikunde kuko abandi bo mu muryango batarishyura, bagombye guhabwa ibyiciro byihariye.”
Murera Emmanuel umukozi Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) ushinzwe ubushakashatsi no kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’iterambere, avuga ko ibyo bibazo bizwi, ko kandi biri mu bizitabwaho mbere y’uko ibyiciro by’ubudehe bishya bitangira gukurikizwa.
Agira ati, “Ibyo bibazo birumvikana, ikigiye gukorwa muri aya mezi atandatu ya mbere y’uko ibyiciro by’ubudehe bishya bitangira gukoreshwa, ni amahugurwa y’abafite ubumuga ubwabo ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo bimenyekane. Bizatuma ijwi ry’abafite ubumuga ryumvikana kurushaho banitabweho by’umwihariko.”
Avuga ko nyuma y’ibyo, ikizakurikiraho ari ikusanyamakuru ryimbitse rizita ku kumenya ibikenewe mu rugo, ku buryo na wa wundi ufite ubumuga azagaragaza ibibazo bye mu buryo bwihariye.
Ati, “Ubu hari politiki yo gufasha abatishoboye muri rusange, ariko twizera ko n’iyo gufasha abafite ubumuga igiye kujyaho. Byose bizashingira ku mibare yabo izava mu ibarura rigiye gukorwa kuko twaherukaga iyo muri 2012.”
Avuga kandi ko ibyo ari nabyo bizagenderwaho, abafite ubumuga bagakorerwa ubuvugizi bifuza, kugira ngo na bo badacikanwa n’amahirwe agera ku bandi hagamijwe iterambere rya buri wese.