Mu gihe mu Rwanda inkuru ikomeje kugarukwaho hirya no hino ari amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ndetse n’imibare y’agateganyo y’ibyayavuyemo, Abaturage bo mu karere ka Burera barishimira ko uburyo bwa “Two in One” bwabagejeje ku ntsinzi n’imirimo yabo igakomeza.
“Two in one”, ni uburyo bwifashishijwe kuri site zose z’itora z’Umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, aho mu cyumba cy’itora hubakwagamo Ubwihugiko bubiri, ku buryo bwakoreshwaga n’abatora babiri icyarimwe, bagatandukanywa n’agakuta k’ubwihugiko, kandi bigakorwa mu buryo ntawe umenya uko undi yatoye.
Bamwe mu bitabiriye itora, bemeza ko ubu buryo bwabafashije gutora vuba kandi mu bwisanzure, bakanasubira byihuse mu mirimo yabo nta cyangiritse, ibintu ku bwabo bemeza ko byagize uruhare rukomeye mu kutabadindiriza akazi.
Munyaneza Elicane na Nsabimana Willson, bombi bahuriza ku kuba baratangiye amatora ku isaha ya saa moya (7h00) nk’uko byagenywe na NEC, bagasoza kare bakigira muri gahunda zitandukanye nk’ibisanzwe.
- Advertisement -
Munyaneza ati, “Aka ya mvugo ngo ‘Ntacyabaye’, natwe uburyo byihutaga rwose wabonaga ari nko guhumbya, ku buryo washoboraga no kubwira umuntu ngo ihangane gato ndaje, ukaba wagaruka atararambirwa.”
Nsabimana nawe ati, “Twategereje gusa isaha y’itora, ibindi byari ukwinyabya nk’uko umuntu ajya kwihagarika rwose. Twatoye nta muvundo, nta murongo muremure kandi twisanzuye. Byarihutaga ku buryo byari bigoye kwemeza umuntu wakubonye ahantu mu minota mike ishize ko wigeze uhava.
Turishimira bikomeye kandi ko byanadufashije kugera ku ntsinzi y’uwo twifuzaga ko akomeza kutuyobora ariwe Paul Kagame nubwo bikiri mu gateganyo, kandi bikagerwaho natwe bitatwiciye akazi cyangwa ngo tubihomberemo.”
Ngendahayo Venant, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyanika, yabwiye UMURENGEZI.COM ko bahisemo ubu buryo, mu rwego rwo kugabanya igihe ndetse n’umuvundo byashoboraga kugaragara mu gihe abaturage baba baje gutora ari benshi bikaba byabicira akazi, ndetse ko banishimira ko byatanze umusaruro.
Ati, “Two in One, twayihisemo mu rwego rwo kugabanya umurongo muremure, umuvundo no gukereza abaturage mu bikorwa byabo by’Iterambere. Byagenze neza rwose kurusha n’uko twabitekerezaga, kuko wasangaga umuturage nawe ubwe asubirayo yishimye kubera ko gutora bidatinze.
Ikindi twishimira, ni imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora, kugeza ubu imaze gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), igaragaza icyizere n’icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo guhoza Umuturage ku Isonga.”
Usibye mu murenge wa Cyanika, hirya no hino mu gihugu, hari aho abaturage bagiye batinda gutora kubera ubwinshi n’imirongo miremire y’abitabiriye itora, bimwe mu byanatumye amasaha yagenwe gusorezaho abagerana badatoye, bigasaba gukoresha irengayobora ngo hatagira uvutswa uburenganzira bwe bwo gutora kandi yujuje ibisabwa.