UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Agatereranzamba ku gisubizo cy’amazi abana bagwamo bajya cyangwa bava ku ishuri
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Agatereranzamba ku gisubizo cy’amazi abana bagwamo bajya cyangwa bava ku ishuri

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 05/03/2021 saa 4:00 PM

Abaturage baturiye umuhanda uhuza imidugudu ya Kungo na Nganzo mu kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze n’abandi bakoresha uwo muhanda, bavuga ko babangamiwe nuko amazi yabafungiye inzira, none ngo bakaba babura aho banyura by’umwihariko abana b’abanyeshuri kuko ngo abenshi bagwamo bagiye cyangwa bava ku ishuri.

Nk’uko ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyageze aho aya mazi aherereye muri uyu muhanda uhuza imidugudu ya Kungo na Nganzo cyabibwiwe, ngo aya mazi ni ay’imvura aturuka ku mazu ya bamwe batayafata bo mu mudugudu wa Kungo, mu kagari ka Rwebeya, mu murenge wa Cyuve.

Mu kiganiro kirambuye umunyamakuru w’UMURENGEZI.COM yagiranye na bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda by’umwihariko abanyamaguru harimo n’abanyeshuri bahanyura igitondo n’umugoroba, ngo iyo bahageze bifashisha ibikuta by’ibipangu by’ingo zihaherereye ariko rimwe na rimwe bagahanuka bakitura muri ayo mazi n’ibyo bafite  birimo ibitabo n’amakayi by’abanyeshuri bikangirika.

Nkurunziza Phocas umwe mu bamotari bifashisha iyi nzira ubwo twamusangaga aca muri aya mazi, yavuze ko bibabaje kandi biteye agahinda kuba umuhanda wafungwa n’amazi Ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

- Advertisement -

Nkurunziza Phocas ubwo twamusangaga anyuza moto mu kidendezi

Agira ati, “Nk’ubu aya mazi murabona atabangamiye abaturage koko? Ese ko dutanga imisoro kuki batayikoramo ngo ibikorwa bikorwe ariko aya mazi akurwe muri uyu muhanda? Urabona abanyamaguru barimanika hariya ku nkuta kugira ngo batambuke. Ikibabaje ni abana batoya bahanyura kuko udashoboye kurira inkuta avogera aya mazi byarimba n’imyambaro ye ikajabama cyangwa se akagwanamo n’ibitabo bye. Ubuyobozi nibukore ibishoboka aya mazi ashakirwe igisubizo.”

Cyuzuzo Blaise Umwe mu banyeshuri biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro waguwe gitumo yurira urupangu kugira ngo abone uko arenga iyi nzira, yavuze ko babangamiwe n’ayo mazi kuko ngo nta yandi mahitamo uretse kurira ibikuta cyangwa kuyajabagira kugira ngo babashe kugera ku ishuri.

Abatinya kunyura hejuru yayo cyangwa kuyajambagira bahitamo kurira ibipangu

Ati, “Aya mazi arabangamye cyane cyane ku banyamaguru kuko utabashije kurira inkuta arayajabagira, ariko byose bikagira ingaruka kuko hari aburira ibikuta bahanuka bakayagwamo cyangwa se abayajabagiye imyambaro yabo igahindana. Turasaba ko aya mazi yayoborwa tukongera kujya tunyura mu muhanda uboneye.”

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Nzayisenga(izina yahawe) umwe mu bakuru b’Amasibo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bari kwishakamo igisubizo nk’intore ubwo twasangaga bari gutondeka utubuye hafi y’urukuta rwa rumwe mu ngo zituriye aya mazi.

Bakoze urukuta rw’amabuye nk’ubutabazi bw’ibanze mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bahanyura umunsi ku wundi

Agira ati, “Aba usanze batondeka utu tubuye ni abo nashatse kugira ngo dushakire abanyamaguru aho kunyura kuko aribo bahangayitse cyane, cyane ko nko mu minsi ishize hari umubyeyi w’umugore wuriye urukuta, arahanuka yitura muri aya mazi, bintera kwibaza icyo gukora. Ni muri urwo rwego nasabye abaturage bo mu isibo yanjye ko buri wese yatanga inkunga y’amafaranga Magana atanu (500 frw) kugira ngo dushake aka kayira by’agateganyo mu gihe tugitegereje ko ubuyobozi bw’akarere bwatuvuna amaguru.”

Andrew Rucyahana Mpuhwe Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu  yabwiye UMURENGEZI.COM ko iki kibazo kizwi kandi ko kigiye gukemurwa ku bufatanye na Banki y’Isi.

Ati, “Icyo kibazo akarere karakizi kandi kamaze n’iminsi kagitangaho ibisobanuro. Ni ikibazo giterwa n’ibintu bibiri (2), harimo amazi ava mu mudugudu wa Kungo kubera abantu bagiye bubaka mu buryo bw’akajagari kera kandi abenshi bakaba badafata amazi yabo. Icyo akarere kari kubikoraho rero kuko ari ikibazo kidusaba gukora umuyoboro w’amazi ahantu hanini cyane.”

Akomeza agira ati, “Ni igikorwa gisaba amafaranga menshi harimo ayo kwishyura bamwe mu bazimurwa bahaturiye, bityo bikazatangira gukorwa mu cyiciro cya gatatu ku nkunga ya Banki y’Isi, gusa hagati aho guhera kuwa gatandatu w’icyumweru gishize hari gukorwa ubukangurambaga bwo gufata amazi ava ku mazu yabo ariko n’akarere karimo kureba icyaba gikozwe mu gihe umushinga wa Banki y’Isi utaratangira. Icyo twabasaba nk’abanyamakuru, nuko mwadufasha mu rugamba rwo gushishikariza abaturage kubaka bafata amazi ava ku mazu yabo.”

Uretse abaturage bakoresha uyu muhanda, abanyeshuri bawukoresha umunsi ku w’undi mu gitondo na nimugoroba ni abiga mu bigo by’amashuri birimo ikigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro ya II, Urwunge rw’amashuri rwa Kigombe (Groupe Scolaire Kigombe-GSK ) , Urwunge rw’amashuri rwa “Amitié”, Ishuri ry’inshuke rya Nganzo. Abiga aha bose bakaba bahanyura bava cyangwa bataha mu midugudu ya Nyarubande, Marantima n’ahandi.

Usibye Abanyamagaru, n’Ibinyabiziga cyangwa Ibinyamitende ntibibyorohera na gato kuhanyura

Eric Uwimbabazi March 4, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?