Abaturage batuye mu midugudu ya Ruvumu, Kageyo, Kiroba na Rugeyo mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze, baratakamba basaba umuriro w’amashanyarazi, cyane ko ngo n’abitwa ko bawufite udahagije, imyaka ibiri ikaba yihiritse ari ubwo buzima babayemo.
Bamwe muri aba baturage baganirije Umurengezi.com bavuga ko hari hamwe hageze umuriro ariko nawo ukaba udahagije, kuko ngo buri gihe iyo bigeze mu masaha y’umugoroba umuriro utangira kuza ugenda bya buri kanya, bagashinja ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu(REG) gutanga umuriro udafite imbaraga.
Mujawimana Zilda umwe muri aba baturage, akaba n’Umukuru w’Umudugudu wa Ruvumu agira ati, “Umuriro twahawe nta ngufu ufite habe na gato. Iyo uba ufite ingufu, amazu yacu yari no kwangirika kuko ugenda ugaruka buri kanya nk’aho ntawo kuwukontorola(kuwugenzura) uhari.ˮ
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Nyiraneza Alphonsine uvuga ko bawufite ariko urutwa n’udahari kuko ngo nta kintu ushobora kwizera ko wagufasha kandi byitwa ko uhari.
- Advertisement -
Ati, “Ikintu bita gutera ipasi, kureba televiziyo cyangwa kumva radiyo hifashishijwe umuriro ntibishoboka. Usibye kandi n’abafite ikibazo cyo kuba ari muke, hari n’abijejwe kuwuhabwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.ˮ
Ndagijimana Pascal umukozi uhoraho w’ikigo REG mu karere ka Musanze, yabwiye Umurengezi.com ko icyo kibazo bakizi ndetse ko kimaze igihe, gusa ngo kikaba ahanini cyaratewe n’abantu biyita abakozi ba REG bagaha abaturage umuriro n’aho bitari ngombwa, bigatuma n’abari bawufite bawubura kubera ako kavuyo.
Ati, “Kuri ubu REG ishami rya Musanze yahagaritse guha umuriro Akagari kose ka Cyabagarura kubera ikibazo kigaragaramo cy’Abahigi bagenda baha umuriro Abaturage bigatuma bigorana ko umuriro uboneka ari mwinshi muri ako gace, ku buryo hari n’abagiye bafatwa ariko mu minsi mike bakarekurwa. Gusa hari inyigo iri gukorwa ku buryo hashyirwa taransiforumateri(Transformer) ifite ingufu zihagije. Bitarenze uyu mwaka wa 2021 icyo kibazo kizaba cyakemutse.ˮ
Akagari ka Cyabagarura kagizwe n’imidugudu itanu ariyo Ruvumu, Kageyo, Bukane, Rugeyo na Kiroba yose muri rusange ikaba itabona umuriro uhagije w’amashanyarazi.
Yanditswe na Didier Maladonna