Mu gihugu cya Vietnam hakomeje kuvugwa inkuru y’udukingirizo ibihumbi 324 Polisi iherutse gufatira ku isoko twarakoreshejwe ariko abaducuruza bakatwoza, bakadufunga neza, bakadusubiza ku isoko tukagurishwa.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bagira inama umuntu wese wajyaga muri Vietnam ubishoboye ko yajya yitwaza agakingirizo nyuma y’aya makuru yasohotse .
Polisi muri icyo gihugu yavuze ko yafashe abakozi benshi ngo bakoraga akazi ko kutwoza nyuma bakadusiga amavuta yo mu dukingirizo mbere y’uko bongera bakadufunga neza, ubundi bakadusubiza ku isoko tukagurishwa.
Ibi bikorwa byakorerwaga mu ruganda ruherereye mu ntara ya Binh Duong mu Majyepfo ya Vietnam.
- Advertisement -
Polisi ivuga ko yasanze hari utwo bamaze gupakira tugiye gukwirakwizwa, yongeraho ko hari n’utundi batazi umubare twinshi cyane twoherejwe mu baturage batabizi hirya no hino ku isi.
Umugore witwa Pham Thi Thanh Ngoc w’imyaka 33, nyir’urwo ruganda yatawe muri yombi avuga ko yakiraga udukingirizo twakoreshejwe, bakadutunganya tugasubizwa ku isoko. Ngo yaduhabwaga rimwe mu kwezi n’umuntu watumuzaniraga utahise atangazwa amazina.
Udukingirizo ngo twasubizwaga ku isoko tukongera kugurishwa nk’aho ari dushyashya, hakaba hari impungenge ko benshi bashobora kuba barahanduriye indwara zinyuranye, abandi tukabacikiraho ariko ntibamenye impamvu cyane ko ngo tuba dufunze mu gashashi kabugenewe ku buryo ntawabashaga kudutandukanya n’utundi dushya.
Polisi ivuga ko udukingirizo twafatiriwe nk’ibimenyetso, ariko ngo tuzangizwa kuko dufatwa nk’imiti yarangije igihe ikoreshwa kandi ngo itera ingaruka n’ibyago bikomeye ku buzima bw’abantu.
Nk’uko urubuga rwa VN Explorer rubitangaza, ngo ntibizwi umubare w’udukingirizo twakoreshejwe tumaze kugurishwa, ariko ngo umutwaro wose hamwe twari dufunzemo mu mifuka polisi yafashe wari ufite ibiro 360, kandi ngo twacuruzwaga mu mahoteli n’amaguriro anyuranye muri Vietnam no hanze y’igihugu.