Abapolisi barindwi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bahagaritswe mu kazi nyuma y’urupfu rw’umwirabura w’umugabo utari ufite intwaro wananiwe guhumeka nyuma yo gupfukwa ikintu.
Daniel Prude, wari ufite ibibazo byo mu mtwe, yapfuye nyuma y’uko ashyizweho ikintu cyo kumubuza gucira, ubusanzwe kirinda abapolisi ubwabo kugerwaho n’amacandwe y’abo bafashe.
Lovely Warren ukuriye agace ka Rochester muri leta ya New York yavuze ko ari irondabwoko ryaganishije kuri urwo rupfu.
Prude yapfuye muri Werurwe, ariko uko yapfuye byamenyekanye mu minsi ishize bisabwe n’abaturage.
- Advertisement -
Uyu mugabo wari ufite imyaka 41 yapfuye amezi abiri mbere y’iyicwa rya George Floyd, ryateje imyigaragambyo ikomeye yamagana urugomo rw’abapolisi muri Amerika.
Uburyo Prude yafashwe busa n’uko byakozwe kuri Floyd, bombi batsikamiwe hasi n’abapolisi.
Guhagarika abapolisi barindwi ni icya mbere gikozwe ku rupfu rwa Bwana Prude. Amasezerano avuga ko bazakomeza guhembwa muri iki gihe bahagaritswe, kuko batirukanwe mu kazi.
Lovely Warren yabwiye abanyamakuru ejo kuwa kane tariki ya 03 Nzeri 2020 ati: “Mpagaritse abapolisi bavugwa, kandi nsabye umushinjacyaha mukuru kwihutisha iperereza.”
Yakomeje ati: “Igipolisi cyacu cyananiwe gufasha Daniel Prude, kimwe n’inzego z’ubuvuzi bwo mu mutwe, sosiyete yacu, nanjye ubwanjye.”
Yongeyeho ko urupfu rwe ari ikimenyetso cy’uko ibibazo by’irondaruhu byabagaho kera, ari nabyo bikigaragara uyu munsi.
Uyu muyobozi yanenze Bwana La’Ron Singletary ukuriye abapolisi muri aka gace kuba ataramubwiye ukuri ku byabaye.
Ibyabaye kuri Prude byamenyekanye kuwa gatatu ubwo amashusho ya camera iba iri ku myambaro y’umupolisi yatangazwaga, nyuma y’igihe kinini bisabwa n’abaturage.
Madamu Warren yavuze ko ibyo yabonye ku mashusho bitandukanye cyane n’ibyo ukuriye abapolisi yamubwiye ko Prude yishwe n’ibiyobyabwenge birengeje.
Warren ariko ntiyavuze niba hari ibihano byafatiwe La’Ron Singletary ukuriye igipolisi muri ako gace.
Kuwa gatatu, Singletary yahakanye ko yagerageje guhishira imenyekana ry’ibyabaye igihe Daniel Prude yafatwaga.
Andrew Cuomo, uyobora leta ya New York yasabye ko iki kibazo cyihutishwa kandi kirangizwa vuba.