Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Spittler yavuze ko kurushwa imbaraga z’umubiri biri mu byatumye atsindwa na Bénin igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 6 Kamena 2024 kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire.
Nyuma yo gutsindwa umukino we wa mbere kuva yahabwa gutoza Amavubi mu Ugushyingo 2023, Frank Spittler yatangaje ko abasore be barushijwe imbaraga z’umubiri.
- Advertisement -
Yagize ati “Badukoreshejeho imbaraga z’umubiri natwe tunanirwa kubahagarika cyane cyane nimero icyenda. Abakinnyi babo bari barebare nta wacu ureshya nabo. Twagowe cyane n’imipira y’imiterekano yaba coup franc na koruneri ndetse na nimero 18 warenguraga bikomeye.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikipe ye yagize igice cya mbere kibi ariko baje kwikosora mu cya kabiri gusa ntibyari bihagije ngo batsinde umukino.
Ati “Ntabwo twari dufite ubukana buhagije kandi abandi bari bameze neza by’umwihariko ku mbaraga z’umubiri. Mu gice cya mbere ntabwo twari beza ariko twabikosoye mu gice cya kabiri. Nabwiye abasore ko kurota amanota atatu bidahagije ahubwo bisaba kuyakorera.”
U Rwanda rwagiye muri uyu mukino icyizere ari cyose kuko rwaherukaga kwitwara neza mu mikino ibiri ibanza muri iri tsinda, mu gihe Bénin yari ku gitutu gikomeye kuko itaherukaga intsinzi.
Nubwo rwatsinzwe, u Rwanda rwakomeje kuyobora Itsinda C n’amanota ane runganya na Bénin mu gihe Afurika y’Epfo ari iya gatatu n’amanota atatu, imbere ya Nigeria, Lesotho na Zimbabwe bifite amanota abiri.
Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ igomba guhita yerekeza i Durban muri Afurika y’Epfo aho izakirirwa na Lesotho mu mukino w’Umunsi wa Kane uzaba tariki ya 11 Kamena 2024.
Amavubi yatsinzwe umukino wa mbere ku ngoma y’umutoza Frank Spittler