Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka ’Vigoureux’, uzwiho kuzamura abakiri bato mu mupira w’amaguru yitabye Imana nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe kinini.
Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye ko uyu mutoza afite uburwayi bwo kubura amaraso na hépatite C kugeza ubwo kuva mu nzu byabaye ikibazo gikomeye.
Ubu burwayi bwagendaga buhinduka kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagiraga ‘paralysie’, ikindi gihe kakabyimba.
- Advertisement -
Nk’abandi barwaye bose ngo iyo yabonaga abamusura bakamuganiriza yasaga n’ugaruye agatege ariko nyuma bikongera bigasubira irudubi.
Inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, ko uyu mugabo yamaze kwitaba Imana.
Vigoureux ni umwe mu batoza bakomeye mu Karere ka Rubavu, wari uzwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato bakavamo abakomeye.
Mu Rwanda hari amazina y’abakinnyi bakomeye bamunyuze mu biganza nka Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Nizeyimana Mirafa n’abandi benshi.
Kubera urupfu rw’uyu mutoza kandi imikino y’umunsi wa 3 izakinwa mu mpera z’iki cyumweru hakazajya hafatwa umunota wo kumwibuka nk’uko byatangajwe na Rwanda Premier League