Bamwe mu babyeyi bafite abana bafashwa n’umushinga RW836 CATHEDRAL St JOHN THE BAPTIST ushamikiye ku itorero E.A.R Diyoseze ya Shyira, uterwa inkunga na Compassion International barinubira uburyo ubuyobozi bwawo bwanga kwishyurira amafaranga y’ishuri abana babo, abandi bagahabwa ibikoresho by’isuku babanje gucunaguzwa.
Aba babyeyi bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’uburyo uyu mushinga wishyurira amafaranga y’ishuri abana bamwe, abandi ntibishyurirwe, ahubwo ngo bagasabwa kwirihira, mu gihe nyamara bose baba barashyizwe ku rutonde rw’abemerewe gufashwa.
Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI cyageraga ku biro by’uyu mushinga biherereye mu mudugudu wa Gikwege, akagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, cyahasanze bamwe muri aba babyeyi bawufitemo abana, bagitangariza ko hari abatarishyuriwe, babaza impamvu bakabwirwa ko urutonde rw’abishyurirwa rwatanze muri banki, amazina yabo agasimbukwa.
Umwe muri bo yagize ati, “Ubusanzwe umushinga wishyurira abana bose amafaranga y’ishuri, ukanabaha ibikoresho by’isuku bimwe, ariko ubu abana bamwe ntibishyuriwe. Twari tuje hano ku biro gufata inyemezabwishyu (Bordereau), tubabazwa no kubona zihawe bamwe, abandi tubwirwa ko amazina y’abana bacu yatarutswe muri banki.”
- Advertisement -
Akomeza agira ati, “Tekereza nawe kuba hari abakirimo ideni ku bigo abana bigamo ryo mu mwaka washize n’igihembwe gishize bakaba bataracyishyura, kandi byitwa ngo barishyurirwa. Bari kuvuga ko tugomba kwiyishurira koko ntan’ibyo twigeze tumenyeshwa? Ababishinzwe baturenganure rwose kuko ibi sibyo.”
Undi mubyeyi nawe waganiye n’Itangazamakuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we n’uw’umwana we, avuga ko babonye umushinga bakumva ko abana babo baziga bakaminuza kubera ko bari bemerewe ubufasha, none ngo uyu mushinga ukaba ari wo ugiye kuba intandaro yo kuva mu ishuri.
Ati, “Mbabazwa no kubona umwana wishimiye kwiga akabura gisunika. Iyo umwana wanjye ambwiye ngo mugenzi we utarishuriwe n’umushinga bawubanamo yimwe ibiryo cyangwa yirukanwe mu ishuri, nyamara byitwa ngo afite umushinga umwishyurira ibyo akenera byose mu myigire ye, ni ikibazo gikomeye. Urumva ntahabwa n’indangamanota ngo amenye aho yagize intege nke, ashyiremo imbaraga mu myigire ye! Igikurikiraho rero ni ukureka ishuri kubera kwimwa n’uwamwemereye kumuha kandi intandaro atari we. Birababaje rwose badufashe iki kibazo gikemuke.”
Nambaje Alain umuyobozi w’umushinga RW836 CATHEDRAL St JOHN THE BAPTIST yemereye UMURENGEZI.COM ko koko iki kibazo cyabaye, gusa anasezeranya aba babyeyi ko kigiye gukurikiranwa bigakemurwa vuba.
Ati, “Nta byera ngo de! Kuba hari abana batarukwa ku rutonde rw’abishyurirwa si igitangaza, kuko hari n’abakozi bakora mu gihe cyo guhembwa ntibahembwe, biturutse mu kutisanga ku rutonde. Ikibazo cyo kutishyurira abana bamwe batarutswe sinabihakana gusa ubu tugiye kubikemura vuba.”
Ubusanzwe, uyu mushinga RW836 CATHEDRAL St JOHN THE BAPTIST ushamikiye ku itorero E.A.R diyoseze ya Shyira, uterwa inkunga na Compassion International ufasha abana basaga 394 bo muri Paruwasi uyu mushinga ubarizwamo. Mu bufasha bahabwa hakaba harimo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri, guhabwa ibikoresho by’isuku, amafunguro ndetse n’ibindi bitandukanye bitewe n’ibikenewe mu miryango yabo.