UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
Hashize 5 days
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 2 weeks
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 3 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 4 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Umucungagereza yirukanwe ku kazi azira gusomana n’imfungwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Umucungagereza yirukanwe ku kazi azira gusomana n’imfungwa

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 21/08/2021 saa 4:51 PM

Umugore ushinzwe gucunga gereza yahuye n’uruva gusenya ubwo yijijishaga akinjira mu kumba k’imwe mu mfungwa amashusho akabafata bari gusomana birangira ba shebuja bamwirukanye ku kazi ako kanya.

Uyu mucungagereza wafashwe ari gusomana yitwa Rachel Wilson akora muri gereza yitwa HMP Addiewell yo muri Ecosse mu gihe iyi mfungwa basomanaga yitwa Kevin Hogg.

Ibi byabaye nyuma y’aho muri iyi gereza hamaze iminsi havugwa ko harimo ibibazo bitandukanye.

Mu mashusho yamaze iminota 79, Bwana Hogg ategereje uyu mucungagereza aho yafashe amazi ayacisha mu kanwa nk’umuntu uri kwitegura hanyuma mu masegonda make, uyu mugore ahita yinjira mu kumba afungiwemo.

- Advertisement -

Aba bombi bongoreranye ibintu mu masegonda make, hanyuma uyu Hogg akurura madamu Wilson barasomana byimbitse.

Ubwo bari barangije, uyu mugabo yumvikanye avuga ati “Ibyo nibyo nashakaga.”

Abakuru b’iyi gereza bahise bakora iperereza kuri aya mashusho, hanyuma bemeza ko madamu Wilson atakomeza kuyikoramo.

Byavuzwe ko iyi video yafashwe mu byumweru bishize, ariko ikaza gukwirakwizwa na bamwe mu bagororwa bishima ku bacungagereza.

Uyu Hogg ngo yafashe aya mashusho kugira ngo asebye madamu Wilson ndetse ngo anasebye abandi bacungagereza.

Umwe mu bahaye amakuru The Sun dukesha iyi nkuru, yagize ati, “Ari ku gitutu gikomeye[Wilson]akazi ke karangiye.”

Uyu mucungagereza uri mu myaka 20, ntabwo yari abizi ko ari gufatwa amashusho ndetse amakuru avuga ko ntawe uzi niba aba bombi bari basanzwe ari inshuti cyangwa niba aribwo bwa mbere bari basomanye.

Iradukunda Uwase Sylvie August 20, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Babiri bacyekwaho kwiba moto batawe muri yombi bagiye kuyigurisha

Hashize 2 months
Amakuru

Papa Francis yajyanywe mu Bitaro

Hashize 2 months
Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 3 months
Amakuru

Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?