Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamaze kumenyesha Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League, ko umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina wongerewe.
Aba banyamahanga 10 ariko ntabwo bose bazaba bemerewe kujya mu kibuga icya rimwe, dore ko batandatu ari bo bazajya babanza mu kibuga mu gihe abandi bane bazajya basimburana hagati yabo.
Bivuze ko mu gihe ikipe isimbuje, kugira ngo yinjizemo umukinnyi w’umunyamahanga, hari undi uzajya usohoka kugira ngo batarenga batandatu.
- Advertisement -
Ibi bije nyuma y’uko Rwanda Premier League yandikiye Ferwafa iyisaba umwanzuro wa nyuma ku mubare w’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga aho yari yatangaje ko amakipe ashobora kujya mu gihombo mu gihe uyu mubare waba utongerewe.
Rwanda Premier League igaragaza ko niba Shampiyona y’u Rwanda yifuza gucuruza no gutunga amakipe atyaye ku ruhando mpuzamahanga, bagomba kuzamura umubare w’abanyamahanga ukava kuri batandatu babanza mu kibuga, ukagera ku munani ndetse mu bakinnyi 30 ikipe itemerewe kurenza, hakabamo umubare ntarengwa w’abanyamahanga 12.
Ferwafa ikaba yasubije yemera ko abanyamahanga bazamurwa bakaba 10 aho kuba 12 bifuzwaga mu gihe abajya muri 11 babanzamo batagomba kurenga batandatu aho kuba umunani nk’uko Premier League yabisabye.
Ibi bikaba byemejwe nyuma y’aho umutoza w’ikipe y’igihugu Torsten Frank Spittler, atangaje ko abanyamahanga bakina muri Shampiyona aho kongerwa, bakwiriye kugabanywa kuko ntacyo bafasha abakinnyi b’Abanyarwanda basanga mu makipe bitewe n’uko urwego rwabo ruba ruri hasi.