UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda wongerewe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda wongerewe

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 01/09/2024 saa 5:09 PM

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamaze kumenyesha Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League, ko umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina wongerewe.

 

Aba banyamahanga 10 ariko ntabwo bose bazaba bemerewe kujya mu kibuga icya rimwe, dore ko batandatu ari bo bazajya babanza mu kibuga mu gihe abandi bane bazajya basimburana hagati yabo.

Bivuze ko mu gihe ikipe isimbuje, kugira ngo yinjizemo umukinnyi w’umunyamahanga, hari undi uzajya usohoka kugira ngo batarenga batandatu.

- Advertisement -

Ibi bije nyuma y’uko Rwanda Premier League yandikiye Ferwafa iyisaba umwanzuro wa nyuma ku mubare w’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga aho yari yatangaje ko amakipe ashobora kujya mu gihombo mu gihe uyu mubare waba utongerewe.

Rwanda Premier League igaragaza ko niba Shampiyona y’u Rwanda yifuza gucuruza no gutunga amakipe atyaye ku ruhando mpuzamahanga, bagomba kuzamura umubare w’abanyamahanga ukava kuri batandatu babanza mu kibuga, ukagera ku munani ndetse mu bakinnyi 30 ikipe itemerewe kurenza, hakabamo umubare ntarengwa w’abanyamahanga 12.

Ferwafa ikaba yasubije yemera ko abanyamahanga bazamurwa bakaba 10 aho kuba 12 bifuzwaga mu gihe abajya muri 11 babanzamo batagomba kurenga batandatu aho kuba umunani nk’uko Premier League yabisabye.

Ibi bikaba byemejwe nyuma y’aho umutoza w’ikipe y’igihugu Torsten Frank Spittler, atangaje ko abanyamahanga bakina muri Shampiyona aho kongerwa, bakwiriye kugabanywa kuko ntacyo bafasha abakinnyi b’Abanyarwanda basanga mu makipe bitewe n’uko urwego rwabo ruba ruri hasi.

Aya mabwiriza mashya azakomeza kugora amakipe arimo Police FC n’ubundi ifite umubare muke w’Abanyarwanda bashobora gutangira mu kibuga.

Umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda wongerewe

Umutoza w’Amavubi yari yatangaje ko kongera abanyamahanga bizatuma ejo hazaza h’ikipe y’igihugu haba habi

Ferwafa kera kabaye yagize icyo ivuga ku bijyanye n’umubare w’abanyamahanga

Muhire Jimmy Lovely September 1, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?