Impera z’icyumweru gishize, zasize Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy muri Kenya yegukanye igikombe cya shampiyona.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Bizimana Djihad – Kryvbas FC
- Advertisement -
Bizimana Djihad na Kryvbas ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 18 Gicurasi 2024, batsinzwe na Dynamo Kiev 3-1. Shampiyona ya Ukraine isigaje imikino 1, ikipe ya Djihad ni iya 3 n’amanota 54, Shakhtar Donetsk yamaze kwegukana igikombe ifite 71. Kryvbas ya Djihad ikaba yaramaze kubona itike yo kuzakina ijonjora rya Europa Conference 3.
Gitego Arthur – AFC Leopards
Gitego Arthur ejo yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzwemo na Bidco United 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 47, Gor Mahia ya mbere ifite 67.
Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge – Gor Mahia
Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy, nyuma y’uko ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024 batsinze Mohoroni 3-0 bahise begukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya. Papy ntibari muri 18, Emery Bayisenge ni we wari uriho.
Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, muri Tunisia ikipe ya AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yatsinze OC Kerkennah 2-0 muri 1/8 cy’igikombe cy’igihugu.
Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi
Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ku wa Gatandatu basoje batsinda Struga 2-1. Byashimangiye ko basoreje ku mwanya wa 3 n’amanota 62, Struga yegukanye igikombe n’amanota 64. Ikipe ya Rwatubyaye nta rushanwa ry’i Burayi izakina
Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF
Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague ku Cyumweru yatsinze Varberg 3-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Yannick yinjiye mu kibuga ku munota wa 77, Lague ntiyakandagira mu kibuga. Ubu iyi kipe ni iya 9 n’amanota 11, Landskrona ya mbere ifite 18.
Rafael York – Gefle IF
Rafael York yakinnye iminota yose ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo ikipe ye ya Gefle IF yatsindaga GIF Sundsvall 1-0 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 10, Landskrona ya mbere ifite 18.
Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv
Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ku wa Kane w’icyumweru gishize, yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino wa shampiyona banganyijemo na Arendal 3-3. FK Jerv ubu ni iya 3 n’amanota 12, Vikings ya mbere ifite 15.
Ntwari Fiacre – TS Galaxy
Ku w Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024, Ntwari Fiacre yari mu izamu rya TS Galaxy mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo aho batsinze Orlando Pirates 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 43, Mamelodi Sundowns ya mbere yanamaze gutwara igikombe ifite 72.
Nhuti Innocent – One Knoxville
Nshuti Innocent ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yinjiye mu kibuga ku munota wa 65, ni mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri USA ikipe ye ya One Knoxville yatsinzemo Central Valley Fuego 2-0. Ubu iyi kipe ni iya 3 n’amanota 13, Greenville Triumph ya mbere ifite 16.
Hakim Sahabo – Standard de Liège
Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga ku munota wa 81 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino w’amakipe arimo ashaka itike ya Conference League mu Bubiligi aho banyagiwe na Gent 4-1.
Maxime Wenssens – Union Saint-Gilloise
Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ntabwo yari muri 18 iyi kipe yaraye yifashishije ku mukino wa Cercle Brugge batsinze 2-1. Iyi kipe ni iya 2 n’amanota 46, Club Brugge ya mbere ifite 49.