Mu gihe biteganyijwe ko abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi bakina mu Rwanda bagomba kujya kubimburira abandi kujya mu mwiherero utegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, bamwe mu bakina hanze na bo bafashaga amakipe yabo.
Gitego Arthur wa AFC Leopards yo muri Kenya yitwaye neza mu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 25 Kanama, ahabwa umwanya wo kubanza mu kibuga mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona, atsinda igitego ku munota wa gatanu muri 4-0 batsinze Mathare United.
FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yanganyije na Inhulets Petrove igitego 1-1 mu gihe yitegura gukina umukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina amatsinda ya UEFA Conference League uzaba tariki ya 29 Kanama 2024, ukayihuza na Real Betis.
- Advertisement -
Bizimana ari mu bakinnyi umutoza Yuriy Vernydub yagiriye icyizere akamubanza mu kibuga ndetse agakina umukino wose.
Mu mpera z’iki Cyumweru kandi myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, yagaragaye mu bakinnyi AEL Limassol yo muri Chypre yifashishije mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona ubwo batsindaga ALS Omonia ibitego 4-2 gusa ntiyakandagira mu kibuga.
Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry yitwaye neza mu mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup aho yatsindiye mu rugo Uhamiaji FC yo muri Tanzania ibitego 3-1, ikomeza mu rya kabiri ku giteranyo cya 5-1.
Umunyezamu Ntwari akomeje kwitegurana na bagenzi be bakinira Kaizer Chiefs gutangira umwaka mushya w’imikino wa Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 22 Nzeri 2024.
Impera z’icyumweru ntabwo zagenze neza kuri Mutsinzi Ange ukinira FK Zira kuko yatsinzwe na Şamaxı FK igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona.
Kwizera Jojea ari mu bakinnyi bitabajwe iminota yose mu ikipe ye ya Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakina na Loudoun United bakanganya 0-0.
Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi yakinnye iminota yose y’umukino ubwo banganyaga na Club NXT U23 igitego 1-1 muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri [Challenger Pro League].
Nshuti Innocent ukinira One Knoxville ntabwo yahawe amahirwe yo kugaragara mu bakinnyi banganyije na Spokane Velocity FC igitego 1-1 mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF ntiyahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ariko yashimiwe n’ikipe ye kubera imikino 100 amaze kuyikinira nubwo mu mpera z’icyumweru atagiye mu kibuga ubwo bagenzi be batsindaga Landskrona BoIS ibitego 4-0, Byiringiro Lague bakinana yinjiye asimbuye.
Aba bakinnyi ndetse na bagenzi babo bahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Torsten Spittler, bategerejwe mu mikino ibiri yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025 harimo uwa Libya uzabera i Tripoli tariki ya 4 Nzeri ndetse n’uwa Nigeria uzakinirwa i Kigali tariki ya 10 Nzeri.