UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ubutasi bwa Amerika bwagaragaje ko Putine ari gutegura intambara y’igihe kirekire
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Ubutasi bwa Amerika bwagaragaje ko Putine ari gutegura intambara y’igihe kirekire

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 11/05/2022 saa 4:53 PM

Ubutasi bw’Amerika bwaburiye ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin arimo gutegura intambara y’igihe kirekire muri Ukraine, ndetse n’iyo yashobora kugera ku ntsinzi mu burasirazuba bitazasoza intambara. Ni mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba, aho Uburusiya burimo kugerageza kugira igice bufata.

Uburusiya bwahinduye umuvuno (ingendo) bwibanda ku gufata akarere ka Donbas ko mu burasirazuba nyuma yuko Ukraine yihagazeho igashobora kubuza amagerageza yo gufata umurwa mukuru wayo Kyiv.

Ariko n’ubwo bimeze gutya, ubutasi bw’Amerika bwavuze ko abasirikare b’Uburusiya nta ntambwe ikomeye bari batera.

Umukuru w’ubutasi bw’Amerika Avril Haines kuri uyu wa kabiri yabwiye akanama ko muri sena y’Amerika ko Putin agishaka “kugera ku ntego zirenze Donbas”, ariko ko hari “ukudahura hagati y’intego ze n’ubushobozi bwa gisirikare busanzwe [bwo mu ntambara isanzwe] bw’Uburusiya muri iki gihe.”

- Advertisement -

Yongeyeho ko Perezida w’Uburusiya “bishoboka” ko arimo yitega ko imfashanyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) n’Amerika kuri Ukraine igabanuka, mu gihe ukwiyongera kw’ibiciro ku masoko, ibiribwa bidahagije n’ibiciro by’ingufu (ibitoro) birimo kurushaho kuba bibi.

Ariko Avril, yavuze ko Perezida w’Uburusiya ashobora kwiyambaza “uburyo bukaze kurushaho” mu gihe intambara ikomeje – n’ubwo Uburusiya bwakoresha intwaro z’ubumara za nikeleyeri ari uko gusa Putin abonye hari “inkeke ku kubaho” k’Uburusiya nk’igihugu.

Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bw’Amerika Scott Berrier nkuko BBC ibitangaza, yabwiye ako kanama ko muri sena ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine hagati yabo “hari ukuntu rwabuze gica.”

Mu mirwano ya vuba aha, Ukraine ivuga ko yisubije ahantu hane mu karere ka Kharkiv ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko imijyi ya Cherkasy Tyshky, Ruski Tyshky, Rubizhne na Bayrak yose yambuwe Uburusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko uduce Ukraine irimo kwigarurira turimo gutuma buhoro buhoro abasirikare b’Uburusiya bava muri Kharkiv, imaze igihe imishwaho ibisasu kuva iyi ntambara yatangira ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri.

Ariko yavuze ko Abanya-Ukraine “badakwiye kurema umwuka wo kwiyumvamo igitutu kirenze, aho intsinzi ziba zitezwe buri cyumweru ndetse na buri munsi.“

Irebana na: umurengezi
Emmanuel DUSHIMIYIMANA May 11, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 3 months
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 7 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 11 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?