UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 24 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)

MPANO Genny
MPANO Genny
Yanditswe taliki ya 09/03/2023 saa 12:44 PM

Tubifurije gukomeza kugubwa neza aho muri hose mwe mukomeje gukurikirana inkuru ndende yiswe “Uburibwe bw’urukundo.”

Turacyari mu gihirahiro cy’ibibazo twasoje twibaza muri episode ya 09, kandi koko byari ngombwa ko tubyibaza, kuko byari biteye amatsiko, gusa ayo matsiko yose arashirira muri iyi Episode ya 10 ndetse n’izizakurikira.

Umuriro ukomeje kwaka hagati ya Ange na Allan, kuko noneho bigeze aho biryoshye. Ange arabigenza ate nabona ahuriye na Allan aho Noella arwariye kandi Allan azi ko Ange atabizi? Hagiye gushyaaaa…

Reka dutangire……

- Advertisement -

Bwarakeye Allan aritegura, uko yari amaze kwitegura agira ibyo atunganya ngo ajye kwita kuri Noella, kuko turabizi ko Allan nta mutima mubi yagiraga, ariko uko abitegura agakomeza yibuka ibyo Ange yakoze, bigatuma yongera kurakara cyane, ariko akomeza kwihagararaho bya gisore.

Ubwo Ange nawe aho ari, ari gufindafinda ngo arebe ko yavangira Noella bikaba ibibazo, gusa nawe nta gitekerezo afite cy’ukuntu ari bwiyunge na Allan, gusa ubwo buryo burahari nuko butaramenyekana.

Uko Allan yagasoje kwitegura, yashyize ibyo yateguye mu modoka maze arerekera, hanyuma Ange nawe niko ari gusoza ibyo yateguye.

Nuko Allan ahageze asanga koko yari Noella uharwariye, urwajwe na Paul, nuko Paul amuganirira uko byagenze byose, dore ko Paul atari azi ngo Allan ni muntu ki? Allan biramubabaza kuko atahabaye, ariko ntacyo yari bwongereho.

Dore ngo sasa Ange nawe aragera kwa Muganga n’umuvuduko mwinshi cyane kugira ngo agire vuba ibyo yaraje gukora bitaza kumuviramo ibibazo. Icyakora mu by’ukuri, Ange ntabwo yari azi ko Allan ari kwa muganga, cyane ko yari azi ko yamutahanye umunsi wari utambutse.

Agifungura umuryango wa cya cyumba Noella arwariyemo asanga Allan afite agatambaro ari kwita kuri Noella! Ange yari wa mukobwa ufuha cyane, ku buryo yari gukora igishoboka cyose kugira ngo atsindire Allan.

Dore ngo Allan arubura umutwe agakubitana amaso na Ange noneho afite cya gikapu yazanyemo ya juice ndetse na ya anvelope!

Bose byarabacanze bagwa mu kantu, ariko Paul we atazi ikiri kujya  mbere.

Ese uratekereza hagiye gukurikiraho iki?

Ese ko Allan abonanye Ange cya gikapu yazanyemo uburozi, aho ntatekereza ko yari aje kuroga na Noella?

Umuriro uratse bibaye ibibazo gusa gusa….
Mwitegure Ep11, aho hagiye gushya kubera kutumvikana, noneho agakino kagiye katangira.

Ange arajya he raaaa? Ese Allan we agiye gukora iki?? Paul we ari kubibona nk’agakino kuko ntazi ikiri kujya mbere, arabona ari “PASSION OF LOVE.”

Ntimuzacikwe!!

Irebana na: home
MPANO Genny March 10, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

UbuhinziUburezi

INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi

Hashize 24 hours
Politiki

Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye

Hashize 3 days
IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Imibereho

Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko

Hashize 2 weeks

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?