Nk’uko isi cyangwa se ubuzima ari ishuri duhuriramo na byinshi, akenshi bikadusigira ubunararibonye, twigiramo byinshi kandi bikatuyobora mu kubaho kwa buri munsi, Gukunda no gukundwa ntabwo ubihatiriza, kandi nabyo ni irindi shuri rigari tubabariramo, akenshi bikadutera ibikomere bidakira, cyane cyane iyo uwo wakundanga utatekerezaga ko yagukora ibintu byazana ibikomere mu mutima wawe ukamwizera birenze nk’uko Ange yabikoreye Allan.
Uyu mwanya Allan niwo yari agezemo, aho ku mpande zombi bari bategereje kumva ikirasohoka mu kanwa ka Allan.
Nuko Allan atuje abwira Ange ati, “Ange ihangane undebe mu maso!” Nuko Ange arabikora nk’uko uwo twita umukunzi we Allan yari abimusabye.
Allan ati, “Ni wowe rukundo rwanjye rwa mbere, ukaba umunzi nakunze urw’urumamo, rubanda baza ukumpamya utarinze nanjye kumbaza, none, ndinde wo kutagukunda koko?”
- Advertisement -
Ange byaramurenze, amarira atemba mu maso, ariko atari ku bw’agahinda cyangwa umubabaro, ahubwo ari ku bw’umunezero wari umurenze nawe ubwe akabura aho akwirwa bitewe n’amagambo Allan yari amubwiye.
Reka twibuke neza ko Noella yari ari aho hafi kandi akaba yarimo ashaka kuza mu rukundo na Allan, wakwibaza ngo yabyakiriye ate kubona Allan yizeraga ko agiye gutangirana nawe urukundo rw’ukuri abwiye Ange ko amukunda kandi Noella atarigeze abyifuza na gato ko Allan yabwira Noella ko amukunda?!
Iki kibazo twese twacyibaza, ariko se ko Ange nawe tuzi ko urukundo akunda Allan atari urw’ukuri, ahubwo ari ukugira ngo amutware imitungo ye , we arakora iki ko amaze kumenya ko Allan amukunda by’ukuri?
Ese Allan we namara kumenya ko Ange aba ari kumuryarya, we azabyakira ate?
Ese azicuza amagambo n’umwanya yamutayeho cyangwa azemera ko nta mugabo udahomberwa n’igitekerezo?
Ese uramutse uri Noella ukaba ukunda Allan by’ukuri, wakora iki nyuma y’ibyo waba umaze kumva?
Tanga igitekerezo cyawe muri comment maze ukomeze gukurikirana uburibwe bw’urukundo hano kuri umurengezi.com hamwe na MPANO.