UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 23 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 09)
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 09)

MPANO Genny
MPANO Genny
Yanditswe taliki ya 22/02/2023 saa 5:33 PM

Tubifurije gukomeza kugubwa neza aho muri hose mwe mukomeje gukurikirana inkuru ndende yiswe “Uburibwe bw’urukundo.”

Turacyari mu gihirahiro cy’ibibazo twasoje twibaza muri episode ya 08, kandi koko byari ngombwa ko tubyibaza, kuko byari biteye amatsiko, gusa ayo matsiko yose arashirira muri iyi Episode ya 09 ndetse n’izizakurikira.

Ubu natwe turacyari mu rujijo rw’ibiri kujya mbere, kuko turabona bicanganye ni ukuri, ariko tugiye gusobanukirwa kandi mbibutsa ko iyi ari nayo episode isigaye tukabaha Episode ya 10, ari nayo izahishura amabanga menshi.

Reka dutangire……

- Advertisement -

Twasize Ange bimukundiye gushyira imiti irogora mu ya Allan yari yahawe n’abaganga.

Twasize kandi Allan yari asinziriye, Ange ari mu rugamba rukomeye, kuko ntituzi uko azisobanura kuri Allan, kandi mu by’ukuri Allan azi ko Ange ari we yari yateguriye uburozi, kuko ibya Noella ntabwo abizi.

Ange byakomeje kumurya abona icyumba barimo cyegeranye n’icya Noella, ariko akabona hari undi musore urwaje Noella, Ange agira ngo ni musaza we, ntiyabitindaho.

Uwo wari umunsi wa 3 Noella ari muri koma, Allan ari kwa muganga, ubwo Paul nawe yamaze kwiyakira niwe usigaye wita kuri Noella.

Nuko uko amasaha yakicumye, Allan yageze aho arakanguka, gusa akanguka nta kintu na kimwe yibagiwe, kuko imiti Ange yazanye yari yagize akamaro.

Akangutse asanga Ange niwe umwicaye iruhande kandi yari yasinziriye yamurakariye cyane.

Ange atangira kumufatafata kugira ngo amwibagize, Allan amusubizanya uburakari bwinshi cyane, n’uko Ange ntiyagira icyo arenzaho kuko yari abizi neza ko ariwe uri mu makosa.

Muganga yaraje abwira Allan ko ameze neza bamusezerera agataha, Allan mu kuva ku gitanda yari aryamyeho, arebye ku ruhande mu kindi cyumba abona harwariyemo umuntu usa nka Noella, ariko Paul wari umurwaje yari amukingirije ku buryo Allan atabashaga kumureba neza.

Nuko Ange arabibona ko Allan ashaka kubona aho Noella arwariye kandi atarabyifuzaga, kuko byari gutuma Allan amara igihe kinini kwa muganga yita kuri Noella, akaburira umwanya Ange.

Muby’ukuri Ange ntabwo yari umukobwa mwiza pe! Mubitekerezo!

Allan yanze kubitindaho, ariko abonye imyitwarire ya Ange abona hari ikintu ari kumukinga.

Nuko abaganga basezerera Allan arataha, gusa agenda ababaye cyane, dore ko atigeze anavugisha Ange, kuko yari azi ko Ange yari yamuroze.

Batashye ntawuvugisha undi, kuko na Ange ntabyisobanuro yari afite. Allan yageze mu rugo atangira gutekereza kuri wa muntu yabonye mu cyumba cyegeranye n’icyo yari arwariyemo, apanga kuza kuzindukirayo, ubwo Ange nawe aho ari, ari gupanga uburyo ejo yajya kwa muganga muri cya cyumba Noella arwariyemo.

Ese bizagenda gute bose nibahahurira kandi batavuga rumwe?

Ese Allan nabona Ange agarukanye cya gikapu na ya Anvelope yazanyemo ya Juice, bizagendekera gute Ange?

Ntuzacikwe na Ep 10.

Irebana na: home
MPANO Genny February 22, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

UbuhinziUburezi

INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi

Hashize 23 hours
Politiki

Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye

Hashize 3 days
IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)

Hashize 2 weeks

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?