Kabayee!!! Episode ya mbere yarangiye turi aho Ange agiye gusura Allan, agasanga na Noella ariho ari, bikaba ibibazo Allan akabura uburyo ajya gufungurira Ange ngo yinjire mu nzu. Tugarutse muri Episode ya kabiri rero, aho bigiye kuba uburyohe Ange nahuza amaso na Allan ari kumwe na Noella mu nzu bonyine.
Ntibyashyize kera rero, Noella arishyanutsa aza gufungura, ariko nawe ntabwo yari azi neza ko Ange ariwe uje gusura Allan, nuko yari yabumvishe bavugana kuri telefone ya Ange.
Uko Noella yagafunguye yari afashe kurutugu Allan. Nuko agifungura umuryango akubitana amaso na Ange ari kwinjira, Allan we yari yabuze aho yareba kuko rwose byari byamurenze, nuko afata umwanzuro wo kujyana na Noella gufungura kuko yabonaga ntabirenze.
Ange akibakubita amaso, yabaye nkuguye mu kantu, hanyuma amasoni aramwica abura uko areba. Ubwo hagati aho niko n’amarira ari gutemba ku matama ya Ange, yakubiswe n’ikimwaro, naho Noella umukonwa utagira isoni yari ahagaze bwuma kuko we ntakibazo yari afite, kuko n’ubundi icyo yashakaga ni uko ibyo biba.
- Advertisement -
Twibuke ko nubwo bimeze bityo, nta n’umwe wari wakavuganye n’undi, usibye ko Ange we byamurenze akarira, ariko ntawuravugana n’undi.
Bidatinze Allan ava mu isoni ati, “Ange chr wiriwe neza?!”
Ange nawe mu buribwe n’umubabaro mwinshi cyane ati, “Nakwirirwa neza se mwanyoroheye?”
Allan: Ese ni iki cyabaye kidasanzwe?
Noella aho ari atangira kwicinya icyara, kuko yumvaga Allan ari kumudefanda.
Ange(mu mutima): Noneho niba ntakidasanzwe, bivuze ko igihe cyose wabaga uhuze hari undi wabaga uhugiyeho!!
Ange: None niba ntakidasanzwe uyu mbona ninde??
Allan kuko atari azi ko Noella na Ange ari inshuti kandi magara aba arasubije ati: “Uyu ni umukobwa w’inshuti yange twiganye tukiri abana, none uyu munsi yari yaje kunsura.”
Noella aho ari arishima mu mutima kuko yashakaga ko Allan na Ange batandukana ubundi akegukana Allan.
Ange: Ariko se ko uko nkuzi kuva mu bwana utigeze ugerageza kumbeshya, uyu munsi ubitekereje ute??
Allan agwa mukantu ayoberwa impamvu Ange amubajije icyo kibazo, ariko akabona ku ruhande Noella we byamushimishije ntakibazo afite, ahubwo ari kwisekera.
Allan: Kubera iki umbajije icyo kibazo?
Ange: Nuko uwo muntu uri kubeshyera ngo ni inshuti yawe mwiganye mukiri bato utazi icyo asobanuye kuri njye!
Allan biramucanga, nuko arahindukira areba Noella aramubaza ati: Ariko se ntiwambwiye ko duturanye? None Ange umuzi he? Undi ntiyasubiza.
Allan (abaza Ange): Bishatse kuvuga iki…..?
Ange: None se ntabwo uzi isano iri hagati yanjye nawe? Uyu ni Noella ni inshuti yanjye kuva mu bwana bwacu.
Allan agwa mu kantu, ayoberwa ibyo barimo, abona ari nk’umukino bari kumukina. Nuko abaza Noella ati: “……” IRAKOMEZA!!!
Ese wowe uratekereza Ange araza gusubiza iki?
Allan namenya ibyihishe inyuma yabyo se arakora iki??
Ntuzacikwe na Episode izakurikira…………………