Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yisubiyeho ku cyemezo cyo gukura Ikipe ye ya Gasogi United muri muri ruhago y’u Rwanda kubera ibiwukorerwamo yise “umwanda”.
Ibi yabyemeje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio One abereye umuyobozi.
Mu nama iherutse kuba ku wa Gatatu, tariki 31 Mutarama 2024, igahuriza hamwe uyu muyobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi ba Gasogi United nyuma y’imyitozo, yabasabye gukomeza gukora imyitozo bashishikaye.
- Advertisement -
Gusa ntiyeruye ngo avuge niba koko bifitanye isano no kwitegura umukino uzabahuza na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare, biri mu murongo w’akazi bakora, bahemberwa ndetse bakinafitiye amasezerano.
Ubu yamaze kwemerera Radio One abereye umuyobozi ko “umukino na Kiyovu Sports bazawukina ariko nzakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.”
Si ubwa mbere uyu mugabo afashe icyemezo cyo gukura Ikipe muri Shampiyona nyuma akivuguruza, kuko mu 2022 yabikoze ndetse akanavuga ko atazasubira ku kibuga, bikarangira ibyo yavuze atabikoze.
Mu mukino ukurikira, Gasogi United izasura Urucaca ku mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuva saa 18:00.
Muri Shampiyona, iyi kipe iri ku mwanya wa munani n’amanota 22 mu mikino 18.