Umwarimu w’amateka mu gihugu cy’Ubufaransa yaciwe umutwe azira kwerekana igishushanyo kibi cya Muhamedi(Mohammad), uwamwishe nawe ahita araswa na Polisi ubwo yageragezaga kumufunga akanga.
Uyu mwarimu, yishwe n’umuntu wasakuzaga cyane ati, “Allah Akbar” nyuma yo kwigisha abanyeshuri ibijyanye no gushushanya Intumwa y’Imana Mohammad, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, hafi y’ikigo cya Conflans Saint-Honorine giherereye mu Burengerazuba bwa Paris.
Ibi bikimara kuba, Polisi yahamagawe kuri iki kigo ibwirwa ko hari umuntu ushobora kuba yishwe, ihageze isanga n’uyu mwarimu wishwe ndetse ibona ukekwa afashe icyuma, abakanga ababwira ko abica nibamwegera, niko kumurasa arakomereka cyane ariko nyuma aza gupfa.
Uyu mwicanyi kandi yakomerekeje bikomeye abakozi ba TV imwe ikorera hafi y’ikinyamakuru Charlie Hebdo, nacyo cyatewe n’intagondwa mu myaka ishize abanyamakuru bacyo benshi bagapfa bazira amashusho ya Cartoon ya Mohammad.
- Advertisement -
Abashinjacyaha barwanya iterabwoba muri iki gihugu bavuze ko bari gukora iperereza kuri iki cyaha cy’ubwicanyi bugendanye n’iterabwoba, ndetse ko uyu mwicanyi afitanye isano n’itsinda ry’ibyihebe.
Muri Mutarama 2015, nibwo ibyihebe byateye Charlie Hebdo byica abakozi b’iki kinyamakuru ndetse bitera n’isoko ry’Abayahudi binica umupolisi.
Abantu 17 baguye muri ibi bitero bibiri byamaze iminsi itatu, bikozwe n’agatsiko k’intagondwa z’abayisilamu.