Luigi Ventura wahoze ari intumwa ya Papa mu Bufaransa mu Ugushyingo uyu mwaka azaburanishwa n’urukiko rw’i Paris ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ventura aregwa n’abagabo bane barimo batatu bavuga ko yigeze kubakorakora.
Muri Nyakanga 2019 nibwo Vatican yakuye ubudahangarwa kuri Ventura bikingura amarembo yo gutangira gukurikiranwa mu butabera. Uyu mugabo w’imyaka 75 muri Mata 2019 nibwo yumviswe n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa. Ahakana ibyo aregwa.
Uyu mugabo wahagarariye Vatican mu Bufaransa guhera mu 2009, yavuye ku mwanya we mu Ukuboza umwaka ushize bitewe n’izabukuru.
- Advertisement -
Bertrand Ollivier wunganira Ventura mu mategeko yijeje ko umukiliya we azitabira urubanza kugira ngo agaragaze uburyo ari umwere n’icyubahiro cye.
Umwe mu bashinja Ventura ni umuhungu w’ingimbi wavuze ko yamukorakoye muri Mutarama umwaka ushize ubwo bari mu birori muri hoteli. Hahise haboneka abandi bagabo babiri bamushinja ibyaha nk’ibyo.
Hashize igihe abihayimana gatolika bamwe bajyanwa mu nkiko kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.