UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Twatunguwe n’uko twakiwe mu gihe twari tuzi ko tuzicwa – Abari abarwanyi mu mitwe ya FDLR na FLN
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Twatunguwe n’uko twakiwe mu gihe twari tuzi ko tuzicwa – Abari abarwanyi mu mitwe ya FDLR na FLN

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 18/07/2020 saa 7:51 PM

Bamwe mu bari abarwanyi bo mu mitwe ya FDLR na FLN baheruka kugezwa mu Rwanda bafatiwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bavuga ko batunguwe n’uko bakiriwe neza bageze mu Rwanda mu gihe bari bazi ko bazahita bicwa.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, ubwo berekwaga Itangazamakuru uko ari 57 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Col. Nizeyimana Mark wo muri FLN-MRCD Ubumwe wafashwe tariki 28 Gashyantare uyu mwaka akagezwa mu Rwanda tariki 07 Werurwe, avuga ko yafashwe avuye kuzana amasasu i Burundi ayashyiriye abasirikare yayoboraga bari ahitwa Kalehe ubwo yashakaga kwambuka Rusizi.

Icyo gihe ngo hari hashize amezi abiri Gen. Wilson Irategeka yishwe ari kumwe n’abandi bari bamurinze barimo Brig Gen Sadiki Shabani na Lt. Col. Crispus.

- Advertisement -

Avuga ko amafaranga bakoreshaga bagura ibikoresho byo kurwanisha ndetse n’ayabatunga yavaga mu misanzu iva i Burayi.

Col Nizeyimana avuga ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe neza mu Rwanda mu mahoro kandi ari umusirikare mukuru mu gisirikare cy’inyeshyamba cyarwanyaga Ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ati, “Kuva natabwa muri yombi naratunguwe kuko nari nzi ko nzafatwa nabi nk’umuntu wari ukomeye mu gisirikare cy’inyeshyamba kirwanya Leta, ariko kugeza ubu nta muntu n’umwe wari wantunga n’urutoki, mfashwe neza n’iyi myenda nambaye ni iyo bampaye nta kibazo mfite meze neza.”

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Col.Iyamuremye Emmanuel w’imyaka 48 y’amavuko na we wabarizwaga mu mutwe wa FLN, uvuga ko yafatiwe Uvira ubwo yari agiye gushaka ibyangombwa byo kumufasha kuzajya gusura umugore we wabaga i Bujumbura mu Burundi afatwa n’ingabo za Congo FARDC.

Muri uko gufatwa ngo niho yabonye ko FARDC yo ku butegetsi bwa Tchishekedi ifitanye imikoranire myiza na RDF kuruta ku gihe cya Kabila, kuko we ngo yafashaga imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.

Akimara gufatwa ngo yahise abanza gufungirwa muri Congo ari nako bamubazaga ibibibazo bitandukanye birebana n’imikorere yabo mu mashyamba nyuma baza kumushyikiriza u Rwanda.

Kuri we ngo yicuza igihe cyose yataye abwirwa ko bazafata u Rwanda amaso agahera mu kirere, aha akaba ari naho ahera asaba abandi baba barasigaye mu mashyamba ya Congo gutaha mu rwababyaye bagafatanya n’abandi kurwubaka kuko icyo bazakura muri Congo ari ukuhasiga ubuzima gusa.

Ati, “Nicuza Cyane igihe nataye kuko ni igihe kimbabaza cyane. Baratubeshyaga ngo muzafata igihugu, muzagera mu gihugu murwana, n’ibindi byinshi bituma umuntu adatekereza gutaha. Ndahamagarira rwose abana basigaye muri ariya mashyamba ya Congo bari mu mitwe ya FDLR, CNRD n’undi wese waba ayarimo atekereza ngo nzatera igihugu cy’u Rwanda cyangwa ngo nzatera akajagari mu Rwanda, ko amazi atari yarenga inkombe yakibwiriza akaza agafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu, tukubaka urwatubyaye kubera ko gusigara hariya usibye kuhasiga ubuzima nta yindi nyungu irimo.”

Muri aba bafashwe, aba Jenerali ni Gen. Maj. Nsanzumukire Félicien wiyitaga Irakiza Fred, Gen. Maj. Anastase Munyaneza wiyitaga Rukundo Kulamba bo muri FLN (CNRD), Gen. Maj. Habyarimana Joseph wiyitaga Bucebo Sophonie, Brig. Gen. Habimana Mark, Brig. Gen. Léopold Mujyambere bo muri FDLR.

Mu ba Coloneli usibye Nzeyimana Mark na Iyamuremye Emmanuel nawe wo muri FLN, harimo uwitwa Lt. Col. Habarurema Emmanuel wiyitaga Habarurema Asifiwe Manud, uyu akaba aregwa kuyobora ibitero byibasiye Imirenge ya Busasamana na Bugeshi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu bandi basirikare batandukanye bo muri iyo mitwe harimo umuhungu wa Gen. Wilson Irategeka witwa Sous-Lt. Ndagijimana Jean Chrétien, ndetse n’umusivile witwa Urinzwenimana Origène wari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa FDLR.

Ibikorwa byo gutera u Rwanda mu karere ka Nyaruguru ngo byatangiye gutegurwa muri 2018 ubwo bamwe bafataga ibyangombwa bya Kongo bakamanuka bambukira i Burundi, aho bakirwaga n’uwitwa Maj. Gen. Sinayobye Barnabé akabafasha kwinjira mu Rwanda.

Eric Uwimbabazi July 18, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 5 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 9 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?