Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda DGPR) rivuga ko Politike yigishwa atari intambara kandi ko atari uguhangana na Leta n’ubwo ritavuga rumwe na yo.
Nk’uko bigarukwaho na bamwe mu barwanashyaka, bavuga ko bahabwa inyigisho zitandukanye zigaruka ku buzima bw’igihugu no kurengera ibidukikije nk’imwe mu ntego nyamukuru z’ishyaka, bakigishwa kuba Abanyarwanda bahamye, baharanira iterambere rya bose kandi bifitemo ubushobozi bwo kuyobora neza.
Tuyizere Aron umwe mu bayobozi b’urubyiruko muri iri shyaka mu karere ka Burera, avuga ko umunyarwanda ajya mu ishyaka ashaka bitewe n’aho imyumvire ye imuganisha.
Ati: “Mu Rwanda hari ubwisanzure, nta muturage uhatirirwa gukora ibyo adashaka. Icyiyongeraho ni uko atanga ibitekerezo bye mu iterambere ry’igihugu. Nk’abarwanashyaka, ntituzihanganira abangiriza ibidukikije n’abandi bose bakora ibihabanye n’umurongo ngenderwaho w’igihugu.”
- Advertisement -
Masengesho Alice uhagarariye abagore n’abakobwa mu ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije avuga ko bikuyemo ubwoba no kwitinya.
Agira ati: “N’ubwo bavuga ko kuyobora biva mu maraso, hari n’igihe biva mu kwigirira icyizere. Nta mpamvu yo gutinya gukora ibyiza cyangwa guhangana n’abakora ibibi. Ntidushobora kwihanganira abangiza ibidukikije nk’abonona amashyamba, abatema ibiti ntibatere ibindi ndetse n’abatwika amakara babanje kwangiza ibidukikije.
Mu nyigisho n’amahame twahawe, harimo kwirinda gukora ibikorwa byose byahungabanya umutekano, ndetse n’ibyabiba amacakubiri mu banyarwanda, kuko mbere na mbere twigishwa Indangagaciro, kirazira no gukorera urwatubyaye. Icyo nakongeraho ni uko Umurwanashyaka mwiza, ari uhangayikishwa n’ubuzima bubi bw’umuturage, agashimishwa n’iterambere rye.”
Masengesho Alice uhagarariye abagore n’abakobwa muri DGPR
Masozera Jacqueline Umubitsi mukuru w’ishyaka DGPR we avuga ko n’ubwo ishaka ritavuga rumwe na Leta ariko na none ridahangana na yo.
Ati: “Politiki twigishwa si intambara, nta bwo ari uguhangana, n’ubwo ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko ntituburwanya, kuko iyo hari ibyo tutumvikanyeho tubikemura tunyuze mu biganiro. Ntidushyigikira abafata Ubutegetsi bamennye amaraso, abazana imirwano n’ibindi byose bishobora guhembera amacakuburi cyangwa kwangisha ubuyobozi buriho abaturage. Ibyo tubyamaganira kure, kuko nk’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda turifuza gukomeza kuba mu gihugu gitemba amata n’ubuki.”
Ishyaka DGPR ryashinzwe mu mwaka wa 2009, ryemerwa gukora nk’ishyaka ryemewe n’amategeko muri 2013. Kugeza ubu, riyobowe na Frank Habineza wigeze no kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo muri 2017, amatora yatsinzwe na Perezida wa Repurika y’u Rwanda Paul Kagame, wari watanzwe nk’umukandida w’Ishyaka FPR Inkotanyi.
Muri nzeri 2018, Frank Habineza n’umuyoboke umwe mu ishyaka rye, ni bo banyapolitiki ba mbere batavuga rumwe n’ubutegetsi batsindiye kujya mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.