Cercle Sportif de Kigali yegukanye irushanwa rya Tennis rihuza amakipe (Clubs) ryiswe ‘I&M Bank (Rwanda) Plc. Inter-Club Tennis Tournament’ ryabaga ku nshuro ya mbere.
Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki 28 Nyakanga 2024 ryitabiriwe n’amakipe ane ariyo Nyarutarama TC, Cercle Sportif de Kigali, Ecology TC na Kigali Combined.
Iri rushanwa ryari rimaze iminsi icyenda ribera ku bibuga bitandukanye, ryasojerejwe ku bya La Palisse i Nyamata ahabereye imikino ya nyuma.
- Advertisement -
Cercle Sportif de Kigali yegukanye irushanwa n’amanota 43, ikurikirwa na Ecology TC yagize 39, Nyarutarama TC yagize 29, mu gihe Kigali Combined yagize amanota 25.
Mu bakinnyi ku giti cyabo, Kwizera Evelyne yahize abandi nyuma yo kugira amanota 84 mu mikino yose yakinnye.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Benjamin Mutimura yateye inkunga iri rushanwa yavuze ko biteguye kubikomeza ndetse no kurigeza ku rwego rukomeye.
Ati “Ni inshuro ya mbere duteye inkunga irushanwa rya Tennis ariko twishimiye cyane uko ryagenze. Twiteguye gukomeza iyo gahunda ndetse no kureba uko ryazamurirwa urwego.”
Abaryitabiraga banasobanurirwaga serivisi zitandukanye zitangwa n’iyi banki ndetse n’ubukangurambaga butandukanye ifite muri iyi minsi nka ryoshya iwawe ifasha abantu kubona ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, aho amezi atandatu ya mbere wishyura nta nyungu.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste yashimye I&M Bank yatumye iri rushanwa rishoboka avuga ko umwaka utaha rizongerwamo ibyiciro.
Ati “Buri gihe dushima abikorera badufasha kongera amarushanwa kuko niho iterambere ry’umukino rizingiye. Nashimishijwe nuko I&M Bank yavuze ko rizaba ngarukamwaka.”
Yakomeje agira ati “ Umwaka utaha rizategurwa neza ndetse rishyirwemo ibyiciro byose nk’ababigize umwuga, abana batarengeje imyaka 12,14 na 18 ndetse n’ibindi.”
Biteganyijwe ko umwaka utaha kandi ibihembo bizongerwa ndetse hakongerwamo n’ibikoresho bitandukanye byifashijwa muri uyu mukino.
Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro birindwi bitandukanye aho mu bagabo n’abagore hakinwe umwe kuri umwe, abakina ari babiri, abavanze (abagabo n’abagore) ndetse n’ababigize umwuga n’abakuze.