Leta ya Tanzaniya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, yatangaje ko abakobwa babyaye bari mu kigero cy’imyaka yo kuba bari mu ishuri, bashobora kongera gusubira mu ishuri guhera mu mwaka utaha wa 2022.
Muri 2017, uwari Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yamaganwe kubera amagambo yavuze ko abakobwa batewe inda n’ababyaye mu gihe ari abanyeshuri, badakwiye kwemererwa gusubira ku ishuri.
Icyo gihe yakomozaga ku ngamba zijyanye n’iyi ngingo, zashyizweho mu mwaka wa 2002.
Muri 2018, banki y’Isi yahagaritse inguzanyo ya Miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika (500,000,000 USD) yari igenewe urwego rw’uburezi rwa Tanzaniya, bitewe n’iyo ngamba.
- Advertisement -
Imiryango iharanira Uburenganzira bw’Abagore ndetse n’abahanga mu burezi, bavuze ko iyo ngamba ihonyora amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na banki y’Isi, ubu minisiteri y’uburezi yemeye ko igiye kwemerera Abagore n’Abangavu kujya mu mashuri y’abakuze azwi nka ‘Folk Development Colleges’ ari mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ayo mashuri yigisha imibare no gusoma no kwandika byo ku rwego rw’ibanze, gusa icyemezo cyo kwirukana ku mashuri abakobwa batewe inda n’ababyaye cyo ntacyo kiratangazwaho.
BBC