Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, muri Sri Lanka hashyizweho ibihe bidasanzwe (État d’urgence), mu gihe abigaragambya bari bakiri imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, inzego z’umutekano zigerageza kubasubiza inyuma zifashishije ibyuka biryana mu maso, ariko biranga biba iby’ubusa n’ubundi birangira babyinjiyemo.
Ibi byabaye nyuma y’uko Perezida Gotabaya Rajapaksa ahungiye mu birwa bya Maldives. Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Perezida Rajapaksa yahunze ari mu ndege ya gisirikare, ariko nyuma y’amasaha make ageze ku butaka bwa Maldives, na ho ngo hahise hatangira imyigaragambyo, aho abigaragambya basabaga Guverinoma ya Maldives kutamuha ubuhungiro.
Abenshi mu bigaragambyaga ni Abanya-Sri Lanka batuye muri Maldives, bakaba bamaganye ukuza kwa Rajapaksa kuri icyo Kirwa. Nk’uko byagaragaraga ku byapa bari bitwaje mu myigaragambyo, aho bagiraga bati, “Nshuti zacu z’Abanya-Maldives, nimusabe Guverinoma yanyu ireke gukingira ikibaba abanyabyaha.”
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022 kandi, Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, ubu wanahawe inshingano zo kuba Perezida w’agateganyo (interim) yasabye igisirikare n’igipolisi gukora ibishoboka byose bakagarura ituze mu gihugu.
- Advertisement -
Yagize ati, “Abigaragambya barashaka kumbuza gukora inshingano zanjye nka Perezida w’agateganyo.”
Mu ijambo Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu, nyuma y’uko abigaragambya binjiye mu biro bye, yagize ati “Ntitwakwemera ko abantu bitwaje imvururu ari bo bafata ubutegetsi”.
Imbaga y’abigaragambya yarenze ku nzego z’umutekano yinjira mu biro bya Minisitiri w’Intebe n’ubwo mu rwego rwo kubakumira hakoreshejwe imbunda zirasa amazi, ndetse n’ibyuka biryana mu maso.
Abigaragambya bavuga ko badashaka gukomeza kuyoborwa na Ranil Wickremesinghe kuko na we yananiwe kubahiriza inshingano yari yiyemeje ubwo yajyaga kuri uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe, harimo kuzamura ubukungu bwa Sri Lanka bwaguye ku buryo bukabije, ku buryo byatumye serivisi zimwe na zimwe zifungwa harimo no gufunga amashuri.
Ikindi, abo bigaragambya bavuga ko uwo Minisitiri w’Intebe yakoranye na Perezida Gotabaya Rajapaksa wamaze guhunga, bityo ko na we batakimukeneye.
Mu rwego rwo kureba ko ituze ryagaruka mu gihugu, cyane cyane mu ntara y’ Iburengerazuba ndetse no mu murwa mukuru Colombo, inzego z’umutekano zashyizeho ibihe bidasanzwe bizamara igihe kitazwi, ibyo bikaba byakozwe mu rwego rwo gukumira imyigaragambyo.