Rutahizamu w’Umunya-Cameroun, Soulei Sanda, yahawe amasezerano muri APR FC nyuma yo kwitwara neza mu Irushanwa rya “Mapinduzi Cup” yakoreyemo igeragezwa.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2024, ni bwo byamenyekanye ko APR FC yamaze gusinyisha rutahizamu umwe mu bari bamaze igihe bayikoreramo igeragezwa.
Sanda yageranye na bagenzi be batatu mu Rwanda tariki 22 Ukuboza 2023, bajyanwa muri Mapinduzi Cup nk’igipimo bagombaga kwerekaniramo ubuhanga bwabo, bashimwa n’ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bahabwa amasezerano.
- Advertisement -
Ku wa Gatatu, ubwo APR FC yatsindaga AS Kigali mu Gikombe cy’Amahoro, Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Thierry Froger, yaciye amarenga ko akeneye rutahizamu kandi biri mu maboko y’ubuyobozi.
Nta kabuza ko yagombaga guhabwa Sanda Soulei kuko yanyuze amaso ya benshi haba mu mukino APR FC yanganyijemo na Simba SC, abishimangira ubwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindaga Young Africans SC ibitego 3-1 harimo n’icye cya mbere.
Mu gihe uyu mukinnyi yaba yamaze gushakirwa ibyangombwa, yagaragara ku mukino w’umunsi wa 17 iyi kipe izaba yakiriwe na Police FC tariki 21 Mutarama 2024.