UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 7 days
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Sobanukirwa indwara ya ‘Ulceres’ ibisebe bifata igifu
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Ubuzima

Sobanukirwa indwara ya ‘Ulceres’ ibisebe bifata igifu

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 07/08/2020 saa 12:31 PM

Abantu benshi bakunze gutaka indwara y’igifu, ariko ugasanga ntibazi impamvu yacyo cyangwa ikibatera ubwo bubabare, ari nabyo biviramo bamwe na bamwe kuremba cyangwa kongera ubukana bw’indwara bikaba byagorana kuvurwa mu gihe bititaweho hakiri kare.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa doctissimo.fr umuntu umwe mu icumi(1/10) arwara ulcere(ibisebe biza mu gifu) inshuro imwe mu buzima bwe.

Nubwo ari indwara izwi kandi imenyerewe, hari abantu bayirwara usanga batayisobanukiwe cyane, ku buryo hari abashobora kuyitiranya n’inzoka, amarozi, n’ibindi.

Uku kutayigiraho amakuru binatuma abantu batayivuza uko bikwiye kandi na byo bikabateza izindi ngaruka zikomeye.

- Advertisement -

Ulceres (ibisebe bifata igifu) ni iki?

Ubundi kugira ngo igifu gisye amafunguro umuntu arya cyifashisha imisemburo izwi nka ‘suque gastrique’. Iyi misemburo kubera ko ifite imbaraga nyinshi, kugira ngo itangiza igifu, hari agahu korohereye gatwikira igifu gashinzwe kukirinda.

Iyo ako gahu kangiritse cyangwa imikorere yako ntigende neza, ni bwo haza agasebe cyangwa se akobo kangana na milimetero kare runaka, gashobora gufata ahantu hanini cyangwa se agace gato ari na ko kitwa ‘ulcere’.

Ulcere irimo ubwoko bubiri bitewe n’aho iherereye ku gifu.

1. ‘Ulcere duodenal’: Ubu bwoko bwa Ulcere bwitwa butya kubera ko igisebe kiba giherereye ku gice cy’igifu gihera, ni ukuvuga aho igifu gihurira n’urura runini cyitwa Duodenum. Ubu bwoko bwa mbere ni bwo bukunda kwibasira abantu ku kigereranyo cya 90% .

2. ‘Ulcere gastrique’: Ubu bwoko bwitwa butya kuko igisebe kiba kiri mu gifu nyirizina. Ubu bwoko bwa kabiri ntibukunze kugaragara ku bantu benshi nubwo ari bwo bugira ingaruka zikomeye kurusha ubwa mbere.

Impamvu zitera Ulcere

Mbere byavugwaga ko ulcere ituruka ku mpamvu zijyanye n’imitekerereze, ariko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko 99% bya ulceres zituruka ku dukoko twitwa ‘Helcobacter pillory’.

Izindi mpamvu ni ikoreshwa ry’imwe mu miti izwiho kwangiza igifu nka’ anti-inflamatoires’ (urugero ni nka Ubiprofene), aspirine ikoreshejwe mu buryo buhoraho, kunywa inzoga, n’ibindi.

Ibimenyetso bya Ulcere

Ibimenyetso by’ibanze ni ukumva ububabare mu gifu bumeze nk’aho ari ikintu cyagufashe ahantu (ibyo twagereranya no gufatwa n’imbwa), kumva wokerwa nk’ubushye, kumva ububabare mu gifu no mu mbavu ndetse no mu mugongo.

Ubwo bubabare bugendana kandi n’uko umuntu afashe amafunguro bukaba bwamara hagati y’isaha imwe n’ane, nyuma yo gufata amafunguro. Ibindi bimenyetso ni ukugira iseseme, kuruka, kugugara n’ibindi.

Icyokora ibi bimenyetso ntibihagije kugira ngo wemeze ko urwaye ibisebe byo mu gifu (ulceres), ahubwo igikwiriye ni ukujya kwa muganga akaba ari we ukora ibizamini akemeza ubwo burwayi ndetse akagena imiti ikwiriye.

Ingaruka zo kutivuza neza kandi ku gihe

Kimwe n’izindi ndwara, iyo ulcere itavuwe neza kandi ku gihe bigira ingaruka ndetse zikomeye.

Muriz o harimo kuba yakongera ubukana, icyo gisebe kikaba cyava cyane, cyangwa se igifu kigatoboka. Iyo ulcere yageze ku rwego rwo kuva cyane, ubibwirwa no kuruka amaraso atukura cyangwa afite ibara rijya kwirabura.

Usibye kunyura mu kanwa, ashobora no kuba yasohokana n’umwanda munini (kuyituma).

Mu gihe igifu cyatobotse, ibimenyentso na byo birushaho kongera ubukana umuntu akumva ububabare bukabije (burenze urugero).

Icyo umuntu akwiye kwitondera kandi ni uko umuntu ashobora kugera ku rwego rwo kuva cyane cyangwa se ‘hemoragie’, kandi atigeze agaragaza ibi bimenyetso.

Icyo ukwiye kwitaho

Kwivuza kare, gufata imiti wandikiwe na muganga kandi neza utayicikirije, kuko iyo uyicikirije imiti bikugiraho ingaruka zirimo kudakira neza, kwita ku mirire yawe ufata amafunguro y’ibanze inshuro eshatu ku munsi kandi ku gihe, no kwirinda ibyatuma uburwayi bwiyongera wubahiriza amabwiriza wahawe na muganga.

Ulceres (ibisebe bifata igifu) ni indwara ivurwa igakira iyo bikozwe neza kandi ku gihe.

Eric Uwimbabazi August 7, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubuzima

Musanze: Isuku yagizwe inkingi ya mwamba mu guhashya igwingira

Hashize 4 months
Ubuzima

Icyorezo cya Covid-19 cyabonewe umuti

Hashize 4 months
ImiberehoUbuzima

Musanze: Ababyeyi ntibazi irengero ry’amafaranga y’inyongeramirire bagenewe na Perezida Kagame

Hashize 4 months
IbidukikijeUbuzima

Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?