Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo yatangiye neza muri Shampiyona Nyafurika ya Sitting Volleyball, itsinda iya Algeria amaseti 3-0, mu gihe iy’abagore nayo yatsinze iya Nigeria amaseti 3-0, mu mikino yabaye ku wa Kabiri, tariki 30 Mutarama 2024 i Lagos aho irimo rushanwa rikomeje kubera.
Umukino w’Abagabo niwo wabanje gukinwa, u Rwanda rutangira neza rutsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 13 ya Algeria.
- Advertisement -
Algeria yasubiye mu iseti ya kabiri yiminjiriyemo agafu igerageza kuzamura amanota ariko abakinnyi b’u Rwanda babyitwaramo neza bayitsinda amanota 25 kuri 20.
Iseti ya nyuma itagoranye Algeria nayo yayitakaje ku manota 25 kuri 11.
Muri rusange, umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Algeria amaseti 3-0 (25-13, 25-20, 25-11).
Ikipe y’Igihugu y’Abagore nayo yitwaye neza itsinda iya Nigeria mu buryo bworoshye cyane, kuko iyi kipe yatsinzwe nta seti yatsinzemo amanota byibura agera ku 10.
Muri rusange uyu, mukino warangiye u Rwanda rwatsinze Nigeria amaseti 3-0 ( 25-6,25-4,25-9).
Umukino wa kabiri, u Rwanda ruzakina na Libya mu bagabo, mu gihe abagore bazakina na Kenya, mu mikino yombi iteganyijwe tariki 1 Gashyantare 2024.
Muri rusange, mu bagabo, iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 11 birimo Misiri, Maroc, Libya, Kenya, Algeria, Zimbabwe, u Rwanda na Nigeria.
U Rwanda ruri mu itsinda B hamwe na Libya, Algeria na Zimbabwe.
Mu bagore ryitabiriwe n’ibihugu bine ari byo u Rwanda , Nigeria, Zimbabwe na Kenya bityo bikaba bizahura hagati yabyo.
Ibihugu bizasoza byegukanye iri rushanwa mu bagabo n’abagore bizahita bikatisha itike y’Imikino Paralempike izakinwa kuva tariki 29 Kanama kugeza ku wa 7 Nzeri i Paris.