Seninga Innocent umutoza w’ikipe ya Musanze FC yongeye gufatirwa mu makosa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 n’itsinda ry’abantu 12 bari bitabiriye ibirori bafatiwemo.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mutarama 2020, ahagana saa 16h30′ ubwo inzego z’umutekano zahabwaga amakuru ko hari itsinda ry’abantu biganjemo urubyiruko ruturuka ahantu hatandukanye riteraniye mu rugo ry’umuturage witwa Arafat, baguze inzoga bakanywa, bakanabyina barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, maze inzego z’umutekano zihita zibata muri yombi.
Bamwe mu bafashwe bagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Umurengezi.com bemera ko bakoze amakosa kandi batazongera.
Seninga Innocent Umutoza w’ikipe ya Musanze FC umwe muri bo agira ati, “Nagiye mu rugo rw’inshuti yanjye ngiye kureba umukinnyi uvukana na Muhadjiri, ko yaba ari impano nazifashisha mu ikipe mbereye umutoza, ngezeyo mpahurira n’abandi bantu batandukanye. Nibwo Polisi yaje kudufata, ariko ntabwo nzongera kurenga ku mabwiriza.”
- Advertisement -
Ibi kandi nibyo bigarukwaho n’Umuhanzikazi witwa Umuhire bakunze kwita Clemy nawe wafatiwe muri ibi birori, avuga ko atari yagambiriye guhura na abagenzi be, ko yaje wenyine maze bagenzi be bahahuriye, ariko nawe agasaba imbabazi ndetse agira n’inama Abanyarwanda ko bagomba kwirinda Covid-19.
Mu bandi bafashwe barimo Danny Mwiseneza ukinira ikipe ya Musanze FC, n’undi Musore uvukana na Hakizimana Muhadjiri ukinira ikipe ya AS Kigali ndetse n’urundi rubyiruko rutandukanye .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Rugigana Alexis, mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umurengezi.com yavuze ko aba bantu bose uko ari 12 bafatiwe mu murenge wa Cyuve, ku makuru bahawe n’umuturage ko hari itsinda riteraniye mu rugo rw’umuturage bityo barafatwa.
CIP Rugigana kandi aburira Abanyarwanda bakomeje kurenga ku mabwiriza nkana, ko Polisi y’u Rwanda iri maso.
Kuri ubu, iri tsinda rigizwe n’abantu 12 bose bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo babanze bigishwe by’umwihariko ububi bw’amakosa bakoze ndetse n’ababigizemo uruhare babihanirwe.
Inzu bafatiwemo bari mu birori
Ubwoko bw’inzoga bafashwe bari kunywa
Bibukijwe ko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19
CIP Alex Rugigana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru