Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon, FECAFOOT ryarangije gushyiraho umutoza Dr Tinkeu Nguimgou nk’umutoza w’agateganyo wa Lions Indomptables mu gihe Minisiteri ya Siporo y’iki gihugu ikomeje gushimangira ko umutoza mukuru akiri Marc Brys.
FECAFOOT na Minisiteri ya Siporo muri Cameroon batangiye kurebana ay’ingwe muri Mata uyu mwaka ubwo uru rwego rwa Leta rwemezaga ko Brys abaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, ikinyu iri shyirahamwe rya ruhago ryahise ryamaganira kure.
Aha ariko, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi FECAFOOT yaje kwemeza uyu mutoza gusa yanga abamwungirije bari bashyizweho an Minisiteri aho ayshyizeho abandi yitoranyirije.
- Advertisement -
Mu gihe ibintu byasaga nk’ibiri kujya mu buryo, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi umuriro wongeye kwaka hagati ya Samuel Eto’o Fils uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon na Minisiteri ya Siporo muri iki gihugu.
FECAFOOT mu gitondo cyo kuri uwo munsi yari yatumije umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, Marc Brys, ngo atange ibisobanuro kuri byinshi yashinjwaga byo kudakorana neza na Federasiyo, kudatanga raporo, guhamagara abakinnyi atabagishije inama n’ibindi.
Iyi nama ariko yaje kugaragaramo Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Cyrille Tollo, utari wayitumiwemo. Yahise asabwa gusohoka agasubira kuri Minisiteri maze na we ahita asaba Umutoza Marc Brys ko yasohoka bakajyana akareka kwitaba FECAFOOT yari yamuhamagaje, ikintu cyababaje Perezida wa Federasiyo, Samuel Eto’o Fils wahise usohaora itangazo ko uyu mutoza yirukanwe burundu.
Aha ariko nyuma yo kumwirukana, Minisiteri ya Siporo na yo ikaba yatangaje ko Marc Brys akiri umutoza w’ikipe y’igihugu, aho n’uyu mubirigi yaje kubishimangira anemeza ko we akorera Minisiteri adakorera Federasiyo.
Ibi bakaba babivuga mu gihe ishyirahamwe riyobowe na Eto’o Fils ryamaze kwemeza ko Martin Mpile Ndtoungou aba umutoza mukuru, akazungirizwa na David Pagou mu gihe Dr Tinkeu Nguimgou Narcisse ari we ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.
Kuri ubu buri ruhande rwatumije inama yarwo izaba kuri uyu wa gatatu igamije gutegura imikino ibiri y’amajonjora y’igikombe cy’isi bafitanye na Cap Vert na Angola muri Kamena.