UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 3 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 3 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 3 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 4 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Rwanda : Ku nshuro ya kabiri Inama ya CHOGM yasubitswe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
AmakuruPolitiki

Rwanda : Ku nshuro ya kabiri Inama ya CHOGM yasubitswe

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 08/05/2021 saa 12:32 PM

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland bavuga ko inama yari iteganyijwe kubera mu Rwanda y’uyu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza yongeye gusubikwa bwa kabiri, kubera ingaruka zikomeje guterwa n’icyorezo cya Covid-19.

Itangazo rihuriweho n’aba bayobozi ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Gicurasi 2021, risubiramo amagambo ya Perezida Kagame agira ati, “Icyemezo cyo gusubika CHOGM ku nshuro ya kabiri nticyapfuye gufatwa gutyo gusa. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Commonwealth muri iki gihe gikomeye bigomba gushyirwa imbere. Dufite amashyushyu yo guha ikaze i Kigali umuryango wa Commonwealth mu gihe kibereye.”

Ku ruhande rw’umuyobozi w’uyu muryango, Madamu Patricia yavuze ko iki cyorezo gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bihugu by’ibinyamuryango bya Commonwealth, byinshi bikaba bikomeje gupfusha abantu benshi n’imibereho ikahangirikira.

Ati, “Nubwo bibabaje kandi twicuza kuba tudashoboye guhuriza hamwe abategetsi ba Commonwealth muri iki gihe, ngo baganire kuri byinshi muri ibi bibazo. Tugomba kuzirikana ibyago inama ngari ziteje kuri bose”.

- Advertisement -

Madamu Patricia yashimiye Leta n’abaturage b’u Rwanda, ku bunyamwuga bwabo, gushyigikira, kwihangana ndetse no kuba bari biteguye kwakira CHOGM.

Mu kwezi kwa gatatu, Madamu Patricia yagiriye uruzinduko mu Rwanda kureba aho imyiteguro yo kwakira iyo nama igeze, avuga ko u Rwanda rwiteguye bya nyabyo kuyakira.

Mu kwezi kwa kane, Tariq Ahmad Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Commonwealth na we yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo kuganira n’abategetsi aho imyiteguro igeze ngo iyo nama ibe mu buryo butekanye.

Iyi nama ya 26 y’ibihugu bya Commonwealth yari iteganyijwe kubera i Kigali mu cyumweru cy’itariki 21-26 Kamena 2021, mu gihe ku nshuro ya mbere isubikwa yari iteganyijwe mu mwaka wa 2020 ku matariki nk’ayo yari iteganyijweho muri uyu mwaka, nabwo igasubikwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Eric Uwimbabazi May 8, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe

Hashize 3 weeks
Amakuru

Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa

Hashize 3 weeks
Amakuru

Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yatawe muri yombi

Hashize 1 month
Amakuru

‘Sofia’ zigiye kujya zifashishwa mu gutahura ibindi byaha

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?