Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland bavuga ko inama yari iteganyijwe kubera mu Rwanda y’uyu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza yongeye gusubikwa bwa kabiri, kubera ingaruka zikomeje guterwa n’icyorezo cya Covid-19.
Itangazo rihuriweho n’aba bayobozi ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Gicurasi 2021, risubiramo amagambo ya Perezida Kagame agira ati, “Icyemezo cyo gusubika CHOGM ku nshuro ya kabiri nticyapfuye gufatwa gutyo gusa. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Commonwealth muri iki gihe gikomeye bigomba gushyirwa imbere. Dufite amashyushyu yo guha ikaze i Kigali umuryango wa Commonwealth mu gihe kibereye.”
Ku ruhande rw’umuyobozi w’uyu muryango, Madamu Patricia yavuze ko iki cyorezo gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bihugu by’ibinyamuryango bya Commonwealth, byinshi bikaba bikomeje gupfusha abantu benshi n’imibereho ikahangirikira.
Ati, “Nubwo bibabaje kandi twicuza kuba tudashoboye guhuriza hamwe abategetsi ba Commonwealth muri iki gihe, ngo baganire kuri byinshi muri ibi bibazo. Tugomba kuzirikana ibyago inama ngari ziteje kuri bose”.
- Advertisement -
Madamu Patricia yashimiye Leta n’abaturage b’u Rwanda, ku bunyamwuga bwabo, gushyigikira, kwihangana ndetse no kuba bari biteguye kwakira CHOGM.
Mu kwezi kwa gatatu, Madamu Patricia yagiriye uruzinduko mu Rwanda kureba aho imyiteguro yo kwakira iyo nama igeze, avuga ko u Rwanda rwiteguye bya nyabyo kuyakira.
Mu kwezi kwa kane, Tariq Ahmad Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Commonwealth na we yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo kuganira n’abategetsi aho imyiteguro igeze ngo iyo nama ibe mu buryo butekanye.
Iyi nama ya 26 y’ibihugu bya Commonwealth yari iteganyijwe kubera i Kigali mu cyumweru cy’itariki 21-26 Kamena 2021, mu gihe ku nshuro ya mbere isubikwa yari iteganyijwe mu mwaka wa 2020 ku matariki nk’ayo yari iteganyijweho muri uyu mwaka, nabwo igasubikwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.