Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom buvuga ko gushyirwa muri gahunda y’Ikoranabuhanga ryifashishije imibare rizwi nka Mathematics & Robotics Challenge cyangwa Rwanda Innovation Challenge ari amahirwe akomeye bijyanye n’intumbero ya Wisdom School mu guhanga udushya no kuba indashyikirwa mu ruhando Mpuzamahanga.
Nduwayesu Elie umuyobozi w’iri shuri, avuga ko igihe kigeze kugira ngo Wisdom school igaragaze ibyo ishoboye binyuze muri iri koranabuhanga.
Ati, “Harimo inyungu nyinshi ku bana biga muri Wisdom school. Iya mbere, ni ukumenya iryo koranabuhanga n’uburyo rikoreshwa, akamenya kuribyaza umusaruro, kandi akaba agiye no ku ruhando mpuzamahanga, ndetse no kugira amahirwe yo gutanga ibitekerezo mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe byugarije isi. Uko azagenda arushaho gukemura ibibazo binyuze muri ya mishanga yakoze hifashishijwe ikoranabuhanga, ni nako azagenda abona ibihembo, bityo bitume arushaho gukora ubushakashatsi butuma ashobora kwikemurira ibibazo yaba ibye ku giti cye, umuryango we, igihugu cye, Afurika n ‘Isi yose muri rusange.”
Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Wisdom School
- Advertisement -
Nduwayesu akomeza agira ati, “Buri mwana uzaba ari muri iyi gahunda, azahabwa kode(code) na Polyup (Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’ iyi gahunda), ku buryo mu kiruhuko umwana azaba yemerewe gukoresha iyo kode. Ni umwanya mwiza rero wo kurinda abana kuzerera no kwirebera televisiyo gusa, abe yahugira mu kwiga avumbura aho gukora ibitamufitiye akamaro.
Ku rwego twari dufite ku ikoranabuhanga, abana bigaga computer gusa, bakamenya kuyikoresha no kwinjira mu byo bemewewe kwinjiramo. Ubu rero hagiye kwiyongeraho kwiga imibare ikoresha ikoranabuganga. Ni urundi rwego rwisumbuye ku rwo twakoraga. Bizatuma rero ibyo bazamenyeramo byiyongera kubyo twari dusanzwe dufite, bifashe wa mwana kugera ku rwego mpuzamahanga binyuze mu gukora ibyo biga ku rwego mpuzamahanaga. Icyo twasaba abana ni ukubikunda no kumvira icyo abarimu bababwira, kuko abarimu bagiye kubihugurirwa. Ni umwanya mwiza rero ku bana kubyiga babishyizeho umutima kandi bagahitamo ibibagirira akamaro, kugira ngo barusheho kubyaza igihe umusaruro.”
Ntirenganya Valens umuyobozi w’umuryango Edified Generation Rwanda ushinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Rwanda Innovation Challenge/Mathematic & Robotics Challenge avuga ko iyi ari gahunda yashyiriweho abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kwiga no kwigisha imibare mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi nabo ubwabo bikagira icyo bibasigira.
Ati, “Icya mbere nuko Umwana ujya muri ino challenge agira ubumenyi ku kwiga imibare mu buryo bw’ikoranabuhanga no kubibyaza umusaruro, birimo nko gukora imishinga itandukanye. Mbese muri make ni ukuvana imibare mu makayi tukayibyaza umusaruro twifashishije ikoranabuhanga, umwana akaba yaterwa inkunga ku mushinga we cyangwa akawugurisha abawufitiye ubushobozi, bigafasha mu gukemuera ibibazo bitandukanye hirya no hino ku isi bitewe n’ubwoko bwawo, ndetse vnawe bikongera bwa bushobozi bwo gukora cyane nawe akazagira urwego ageraho rwo kuba yawukora akanawishyirira mu bikorwa.”
Ntirenganya Valens umuyobozi w’umuryango Edified Generation Rwanda
Uyu muyobozi akomeza agira ati, “Iyi gahunda umwihariko ifite, nuko dusanzwe tumenyereye ama laboratwari y’andi masomo nk’ubutabire, ubugenge n’ibindi, ariko ntay’imibare yabagaho. Iyi gahunda ya Polyup rero ni nka laboratwari y’imibare ikoresheje ikoranabuhanga. Ibi bizaca cya kibazo cyo kuvuga ngo mbese iyi mibare twiga tuzayimaza iki? Nk’uko byagiye bivugwa n’abize mu minsi yashize, ugasanga arakubwira ko imibare yize ntacyo yamumariye usibye kuyifashisha mu kubara gusa. Imibare ni ubuzima bwa buri munsi tubamo, iyo ushoboye guhumuka amaso ukayibyaza umusaruro binyuze muri iyi mishanga yifashisha ikoranabuhanga, bikaba byanafasha igihugu mu iterambere.”
Byitezwe ko iyi gahunda izagenda igezwa mu bigo bitandukanye hirya no hino mu Rwanda, hagamijwe gusobanurira abanyeshuri n’abarezi ibyiza byo kwiga imibare n’ishyirwa mu bikorwa ryayo mu ruhando mpuzamahanga, mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi mu kuzamura iterambere ry’igihugu, irya Afurika n’isi yose muri rusange binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga.