Ni kenshi abahinzi bamwe bagiye bataka ibihombo baterwa n’iyangirika ry’umusaruro utaragera ku isoko, bitewe n’ihindagurika ry’ikirere, bagasabwa gukoresha ibyuma bikonjesha.
Ubu buryo bwo gufata neza umusaruro hakoreshejwe ibyuma bikonjesha, abahinzi bagaragaje ko buhenze, mu gihe impuguke zo zemeza ko bwongerera ubukana ikibazo cy’ihumana ry’ikirere bitewe na gazi ibyuma bikonjesha bisohora, bikagira ingaruka ku buhinzi n’iyangirika ry’ibidukikije muri rusange.
Mu gushaka igisubizo kirambye, mu Rwanda hageze uburyo bubika neza umusaruro w’imboga n’imbuto, budahenze kandi butangiza ikirere, ugereranije n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo kubika mu byuma bikonjesha.
Ni uburyo bwo gukonjesha bukoresha amakara, aterwaho amazi mbere yo gushyira umusarururo mu nyubako izengurutswe n’igikuta gikozwe mu makara, bukagabanya ubushyuhe ku kigero cya 50% ugereranije no hanze y’inyubako, bikagabanya ikibazo cy’iyangirika n’itakara ry’umusaruro w’imboga n’imbuto biturutse ku bushyuhe biterwa n’ihindagurika ry’ikirere.
- Advertisement -
Bamwe mu bahinzi bakorana n’ikigo SOUK Farm giherereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Nkotsi, mu Kagari ka Bikara, bemeza ko bamaze kwiga byinshi kuri ubu buryo bwo kubungabunga umusaruro, bakemeza ko bazabwifashisha ndetse ko biteguye no kubusangiza abahinzi bagenzi babo.
Iratwumva Solange ati, “Iri koranabuhanga ryaziye igihe, kuko ritaraza twakoraga amasaha make dutinya ko izuba ryakwangiza umusaruro, none ubu tugeze mu ma saa sita tugisarura, kuko dufite aho turabika umusaruro kandi ntiwangirike.
Tugiye gushaka ubushobozi tubyikorere natwe iwacu, kuko si ibintu bihambaye cyane kandi tubona bitanga umusaruro.”
Nyirademukarasi Marie Denise nawe ati, “Iyi ni firigo (Fridge) ya kinyarwanda, ikaba ikoresha ibikoresho dusanzwe tubona hano iwacu. Nta gishoro kinini itwara ugereranije n’izo dusanzwe tuzi zikoresha amashanyarazi. Tuzabyigisha bagenzi bacu kandi natwe twiteguye kubibyaza umusaruro.”
Nyiraneza Alice, umwe mu bayobozi b’ikigo SOUK ishami rya Musanze, asobanura uko ubu buryo bukora, mu kubungabunga umusaruro, akanamara impungenge abahinzi bakwifuza kubukoresha.
Ati, “Iri ni ikoranabuhanga, ariko ryifashisha ibikoresho karemano dusanzwe dufite hano iwacu. Icyo dukora ni ukubaka izu y’amakara, tukamenaho amazi mbere yo kubikamo umusaruro. Umwuka wo hanze y’iyi nyubako uba ushyushye, ukanyura muri cya gikuta cy’amakara, ukagera mu nzu wakonje.
Tumenaho amazi aringaniye, ku buryo ubona amakara atose, gusa tukirinda kumenaho menshi, kuko ashobora kwangiza inyubako.”
Akomeza agira ati, “Ubu buryo burakora neza, kuko mbere iyo twasaruraga mu gihe cy’izuba, wasangaga imboga zumye zatakaje amazi kandi twashakaga ikintu kitangiza ibidukikije, kidahenze kandi gituma tugumana umusaruro wacu igihe cyisumbuyeho, mbere yo kuwohereza ku isoko.
Iyo ugereranyije na mbere, imboga n’imbuto twatakazaga n’izo dutakaza ubu biratandukanye cyane, kuko ubu buryo bugabanya 50% y’ubushyuhe buri hanze y’inyubako. Urugero; niba twaratakazaga umusaruro ungana n’ibiro ijana kuri Famu (farm), wenda dutakaza nka makumyabiri. Urumva ko bitanga umusaruro kandi ntibihenze n’undi muhinzi usanzwe yabyifashisha, agafata neza umusaruro, akirinda ibihombo biterwa no gutakaza umwimerere ku mboga ni’imbuto.”
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, imboga n’imbuto byinjirije u Rwanda Miliyoni $58.1, avuye kuri Miliyoni $42.8 mu mwaka wabanje.
Mu rwego rwo guteza imbere ubuziranenge bw’imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga, kuwa 06 Ugushyingo 2024, abohereza imboga n’imbuto mu mahanga bashyikirijwe imodoka icyenda zikonjesha, zitezweho gufasha mu kubungabunga umusaruro ukagera ku isoko mpuzamahanga utangiritse.
